Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Baden-Powell washinze umuryango w’aba Scout

Tariki 22 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi umuryango w’aba Scout ku Isi hose uzirikana itariki y’amavuko ya Lt. Gen. Baden-Powell, watangije uyu muryango mu myaka isaga 148 ishize.

Baden Powell
Baden Powell

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko Baden-Powell yabasigiye umurage mwiza ukomeye w’urukundo, ndetse bagaharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko bayisanze.

Muhoza Alex ni umu Scout, avuga ko uyu muryango yawugiyemo ari muto ukamwigisha amasomo n’amateka ya Baden-Powell, ariko iryamucengeye cyane ni rivuga ko agomba guharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko yayisanze.

Ati “Muharanire gusiga Isi ari nziza kuruta uko mwayisanze, bivuze ko jyewe ngomba guharanira kuba mwiza kandi ngaharanira ibyiza”.

Baden Powell yashinze umuryango w’aba Scout ku Isi hose, ubusanzwe amazina ye ni Lt Gen Robert Stephenson Smyth Baden Powell, mbere yitwaga Boron Baden-Powell wari umusirikare w’Umwongereza mu mwaka wa 1876 kugeza mu 1910.

Lt Gen Baden-Powell yavutse ku wa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yabaye umusirikare mu ngabo z’icyo gihugu kuva mu 1876–1910, aho yakunze gukorera ubutumwa bwe bwa gisirikare mu Buhinde no muri Afurika.

Yapfuye tariki 8 Mutarama 1941 ku myaka 83, aguye i Nyeri muri Kenya aranahashyingurwa. Kuri ubu imva ye yagizwe hamwe mu hantu hakomeye hashobora gusurwa na ba mukerarugendo.

Uretse kuba yari umusirikare, Baden-Powell yari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bijyanye n’uburyo urubyiruko rwaharanira amahoro. Yagiye kandi avuga amagambo akomeye ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo no guharanira impinduka nziza.

Hari aho yagize ati “Burya mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.”

Baden-Powell yarongeye ashishikariza abantu gusiga inkuru nziza imusozi agira ati “Gerageza gusiga Isi ari nziza kuruta uko wayisanze, igihe uzapfa uzishimire ko utigeze utakaza igihe cyawe ahubwo wakoze ibyo ushoboye byose.”

Andi magambo akomeye yavuze hari aho yagize ati “Ntitujya dutsindwa iyo twagerageje gukora ibyo dushinzwe, ahubwo dutsindwa iteka iyo twagerageje kubyihunza.”

Mu ibaruwa ye ya nyuma yandikiye Abasukuti (Scout), Baden-Powell hari aho yagize ati “Nagize ubuzima bwishimye cyane ku Isi kandi ndifuriza buri wese muri mwe ko byamugendekera gutyo. Nemera ko Imana yadushyize muri iyi si nziza ngo twishime kandi twishimire ubuzima. Ibyishimo ntabwo bituruka mu bukire, guhirwa mu byo ukora cyangwa mu kunyurwa”.

Yakomeje agira ati “Intambwe imwe iyobora ku byishimo, ni ukuba muzima kandi ufite imbaraga niba uri umuhungu kugira ngo ube ingirakamaro, bityo uzashobore kwishimira ubuzima bwawe mu gihe uzaba wabaye umugabo.”

Barden-Powell yize amashuri yisumbuye ahitwa Rose Hill School, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus wapfuye na we. Baden-Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuli, ndetse yiga mu mashuli yisumbuye nibwo yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye, ndetse utwo dukino na n’ubu ni two usanga ababarizwa muri uyu muryango wa Giscout, bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo, bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.

Baden-Powell rero yatangiye uyu muryango w’aba Scout ku giti cye, ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye, gusa mu 1908 nibwo uyu Baden Powell yaje kwandika igitabo cyitwa ‘Scouting for Boys’, aho yari ari mu ishuli ryisumbuye rya Charterhouse ndetse aza no guhabwa ibihembo bitandukanye kubera iki gitabo.

Nyuma rero mu mwaka wa 1880, Baden-Powell yari yaragiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde, nibwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga ‘Reconnaissance and Scouting’. Ibindi bihugu Baden-Powell yabayemo ari umusirikare twavuga nka Afurika y’Epfo, aho yakomeje yamamaza uyu muryango we w’aba Scout, umuntu yanavuga ko uyu muryango we waje kugenda waguka ubwo yari umusirikare, ugera ku Isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka