Yahoze aca inshuro none yabaye umukirigitafaranga

Clémentine Uwera utuye i Bukomeye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, ubu ni umuhinzi w’amashaza ushakishwa n’abacuruzi mu Mpeshyi, nyamara ngo yigeze kujya arya ari uko avuye guca inshuro.

Uwera asobanura ko yize amashuri abanza bimugoye cyane kuko buri mwaka yagiye awusibiramo. Ageze mu mwaka wa gatanu yasabye mama we kumwemerera agahagarika ibyo kwiga kuko yabonaga asaziye mu mashuri kandi abona ntacyo azamugezaho. Yari amaze kugira imyaka 17.

Ku myaka 18 yahise ashaka umugabo ukanika amagare. Hari muri 2010. Babagaho mu bukene bukabije kuko icyo we yari ashoboye ari ugukora ibiraka byo guhinga. Byajyagaho biba ko umugore abura uwo ahingira n’umugabo akabura uwo akanikira maze bakaburara. Icyo gihe kandi babaga mu nzu bakodesha.

Ati “Umutware yaje kujya mu kamina, akuramo ibihumbi 20, ashaka mugenzi we amuguriza ibindi 20 maze tugura akabanza k’intambwe nkeya. Twagiye mu matafari turakata turabumba, akazu turakizamurira kuko ibyo kubaka abizi ho gakeya. Twabashije kubona amabati ane, dushaka undi muntu atuguriza abiri, nyamara hari hakenewe icumi. Twakagiriyemo aho.”

Akomeza agira ati “Nyumaaa! Muri 2018, twumva itangazo rihamagarira abagore kwitaba ku Kagari, tugezeyo dusanga ari umushinga wa AEE udutangirira amatsinda y’iterambere. Batubwira ko dushobora kwizigamira 100 rikazagira aho ridukura, nkibaza ukuntu bizashoboka, ariko bahita batuzanira amahugurwa atubwira ngo Bitangira ari inzozi.”

Yiyemeje kuzajya abika 100 igihe yabonye aho aca inshuro, ku munsi w’itsinda akajya arijyana. Nyuma yaho ngo bahawe inyigisho ibashishikariza kongerera agaciro ibyo bakora maze atangira atyo intambwe imuganisha iterambere.

Ati “Nagiye mu itsinda nguza amafaranga ibihumbi bibiri, nkajya ndangura avoka. Noneho nshingiye kuri rya somo ryo kongerera agaciro ibyo dukora, nkajya ndangura avoka mbisi kuri eshatu 100, zamara gushya nkazisubiza ku 150. Noneho nkabona haravamo ay’ubugari, nti ubuzima butangiye kuryoha.”

Hagati aho batangiye kuzajya bongera amafaranga y’ubwizigame, baza no kwigishwa guhinga bibazanira inyungu. Icyo gihe we yiyemeje kuzajya ahinga intoryi mu gihe cy’imvura, agahinga amashaza mu gihe cy’impeshyi kuko yabonaga amashaza yo mu gihe cy’izuba ari yo atanga amafaranga menshi.

Iyo amaze gucuruza amashaza akenshi asanga afite amafaranga abarirwa mu bihumbi 300.
Aya mafaranga agenda abona yababashishije kuzuza ka kazu babagamo, bubaka n’izindi, ku buryo bafite inzu esheshatu zo gucumbikiramo abantu.

Bafite gahunda yo kubaka kugeza ku nzu icyenda zicumbikira abantu, hanyuma noneho bakubaka n’iyabo nziza, ijyanye n’icyerekezo, kuko iyo babamo kuri ubu y’amabati 20, igizwe n’ibyumba bibiri na salon yumva itabahagije. Ya yindi bigeze kubamo idasakaye neza yo ubu bayigize iy’amatungo boroye.
Yatangiye no gusaba umugabo we kwiga moto, bakazagura iyo kwifashisha mu kugeza amashaza ku isoko, batarinze gutega.

Anatekereza ko bamaze kuyigura noneho bazajya bashora amashaza i Kigali, aho kugarukira i Huye. Atekereza ko abashije kwigererayo yarushaho kubona inyungu, kuko yaje kumenya ko abacuruzi bamugurira na bo bashora i Kigali.

Intego ye kandi ni ukuzagura n’imodoka, kandi yumva azabigeraho kuko yumva yifitiye icyizere muri gahunda ze z’imikorere anateganya kwagura.

Yasabye umugabo kutamuvunisha

Uwera avuga ko atangiye kubona ari kwinjiza amafaranga menshi mu rugo, nyamara umugabo we ntayo azana agaragara kuko n’ayo yabonaga hari igihe yayajyanaga mu kabari, yamusabye kureka kumuvunisha, na we aramwumva.

Yagiye mu bimina bizigamira mo amafaranga 1000 ku munsi, ku buryo mu mezi atatu na we azana byibura ibihumbi 90, maze bikunganira urugo.

Barateganya kuzamugira pasitoro

Uwera avuga ko inyigisho yagiye ahabwa zamufashije kwikura mu bukene ariko zikanatuma arushaho kujijuka no gutinyuka, ku buryo mu itorero asengeramo bashaka kuzamugira pasitoro.

Ati “Pasitoro yarambwiye ati ndabona ushabutse. Ngiye kukohereza kwiga tewolojiya uzajye ukorera Imana. Byo abiterwa n’uko natinyutse, n’uko mpagaze nkaba ntacyo nengwa. Nta mwanda, mba nambaye urukweto rwiza n’igitenge cyiza. Nkabona nanahagaze mvugira Imana naba mberewe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka