Umwaka urashize Diyosezi ya Kibungo ibonye umushumba mushya

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, nibwo Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yahawe inkoni y’ubushumba, nk’umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kibungo.

Ni umuhango wabereye kuri Sitade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, nyuma y’uko atorewe ubwo butumwa na Papa Francis ku itariki 20 Gashyantare 2024, aho yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, nyuma y’imyaka ikabakaba itanu iyo Diyosezi itagira umushumba wayo bwite, aho Antoine Kambanda wari umushumba wayo, yari amaze gutorerwa kuba Arikiyesikopi wa Kigali mu Ugushyingo 2018.

Muri iyo myaka Diyosezi ya Kibungo yamaze itagira umushumba, yayoborwaga na Antoine Cardinal Kambanda kugeza ku itariki 20 Gashyantare 2023, aho Papa Francis atoraga Mgr Twagirayezu kuba umushumba w’iyo Diyosezi ku itariki 20 Gashyantare 2023, ahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki ya 01 Mata 2023 na Cardinal Kambanda, akaba yujuje umwaka umwe ahawe ubwo butumwa.

Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, wahoze ari Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo, intego ye y’Ubwepiskopi ni "Audite Iesum" mu rurimi rw’ikilatini bisobanura "Nimwumve Yezu".

Musenyeri Twagirayezu, ni umushumba wa gatanu wa Diyosezi ya Kibungo, nyuma ya Mgr Joseph Sibomana, Mgr Frédéric Rubwejanga, Mgr Kizito Bahujimihigo na Antoine Cardinal Kambanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka