Umutekano mucye i Goma watumye Abayisilamu bajya gusengera mu Rwanda

Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi.

Abayisiramu b'i Goma basengeye mu Rwanda mu gusoza ukwezi kwa Ramadhan
Abayisiramu b’i Goma basengeye mu Rwanda mu gusoza ukwezi kwa Ramadhan

Mu kiganiro Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yahaye Kigali Today, yatangaje ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho.

Yagize ati "Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, kandi twishimiye gusengera hamwe."

Sheikh Mutarugera yabwiye Kigali Today ko batari babiteguye, ahubwo ngo Abasilamu bo mu mujyi wa Goma basabye ubuyobozi gusengera muri stade barabangira, babategeka gusengera mu musigiti.

Agira ati "Benshi ntibabikunda gusengera mu musigiti kuri uyu munsi, kubera ko bazi ko mu Rwanda nta kibazo tugira, bahise biyambukira, baraza dufatanya isengesho."

Akomeza avuga ko nubwo bafatanyije isengesho batashoboye kwishimana, kuko mu Rwanda hari icyunamo.

Agira ati "Twababonye turabamenya kuko dusanzwe tuziranye, ariko ibikorwa byo kwishimana ntibyari gukunda kuko mu Rwanda turi mu cyunamo. Bamaze gusenga baritahira, kandi bishimiye kuza gusengera mu Rwanda muri stade bisanzuye nk’uko babyifuzaga."

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko tariki 9 Mata 2024 yangiye abayisilamu mu mujyi wa Goma gusengera muri stade, kubera impamvu z’umutekano, abasaba kujya mu musigiti, ibintu bamwe batishimiye.

Abatuye umujyi wa Goma bakomeje kubangamirwa n’umutekano mucye uterwa n’abasirikare benshi n’imitwe yitwaza intwaro, ndetse bamwe mu baturage bakaba bavuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bitwaza intwaro babambura.

Mu gitondo cyokuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, urubyiruko rukaba rwafunze umuhanda Majengo-Kilijiwe bamagana ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’abasirikare n’imitwe yitwaza intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka