Ukwezi kwa Ramadhan ntigukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byiza - Sheikh Hitimana Salim

Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose, basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bibukijwe ko umuntu wajya mu ngeso mbi nyuma y’igisibo, icye kiba kitakiriwe na Allah (Imana), basabwa gukomeza ibikorwa byiza.

Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza ibikorwa byiza na nyuma ya Ramadhan
Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza ibikorwa byiza na nyuma ya Ramadhan

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yibukije Abayisilamu bamaze ukwezi mu gisibo, ko na nyuma yahoo bagomba gukomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Icyo dusabwa nyuma y’igisibo cya Ramadhan, ni ugukomeza kubaha no kumva Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando z’ukwezi kwa Ramadhan asibye. Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze icyo gihe cyose asibye yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha ibyo biba ari ikimenyetso kigaragaza ko igisibo cye kitakiriwe, ndetse nta n’inyungu yagikuyemo.”

Mufti Hitimana yasabye abitabiriye iki gikorwa, kugira ibikorwa byiza mu gihe cya Ramadhan no mu bindi bihe byose.

Ati “Turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Allah. Ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry’ibikorwa byacu byiza.”

Sheikh Hitimana Salim yasabye Abayisilamu gukomeza kumvira Imana muri byose kuko ari byo bibakwiriye.

Ati “Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Isengesho risoza ukwezi kw’Igisibo gitagatifu cya Ramahdan, ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka