U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa

U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi binyuze mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru bihuriyeho mu guteza imbere ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Minisitiri ushinzwe imihanda, ubwikorezi n’imirimo rusange muri Kenya, Kipchumba Murkomen ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni bo bashyize umukono ku nyandikomvugo ikubiyemo ubwo bufatanye.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje abayobozi ku ruhande rw’ibihugu byombi, yateraniye i Kigali ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, yitabirwa n’abandi ba Minisitiri barimo Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse na Dr Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Ibihugu byombi, binyuze mu ihuriro rikomeye bihuriyeho, byiyemeje gushimangira ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu.

Minisitiri Kipchumba Murkomen yavuze ko Kenya iha agaciro cyane umubano n’ubufatanye bushingiye ku bucuruzi n’ibihugu bihana imbibi ndetse n’Akarere.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yahuje Kipchumba na bagenzi be bo mu Rwanda, yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yagarutse ku koroshya ubucuruzi no gutwara abantu binyuze mu muhora w’amajyarugu.

Yagize ati: “Muri iyi nama, twasuzumye kandi intambwe imaze guterwa nyuma y’inama yaherukaga yabereye i Nairobi tariki 16 Gashyantare 2024.”

Muri iyi nama hashimwe intambwe ishimishije imaze guterwa mu gutunganya icyambu cyo ku butaka cya Naivasha, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kwakira ibicuruzwa biva ndetse n’ibyoherezwa mu Rwanda, amasezerano mu bijyanye no gupakira ibikomoka kuri peteroli, kongera ibikorwa by’ubwikorezi hifashishijwe inzira za gariyamoshi n’ibindi.

Kipchumba Murkomen yakomeje agira ati: “Ibiganiro ku ngamba zo gushora imari no koroshya ingamba zo kubishyira mu bikorwa bizatuma umuhora w’amajyarugu ndetse n’akarere kose muri rusange karushaho guhatana ku rwego rw’Isi.”

Inzira zo ku butaka hifashishijwe umuhora w’amajyaruguru n’uwo hagati by’umwihariko, abakora mu bwikorezi bw’ibicuruzwa bo mu Rwanda bagaragaza ko ari inzira y’ibicuruzwa igerageza kuba ngufi kurusha izindi ziva ku nyanja kugera mu gace k’uburasirazuba.

Umuhora wo hagati ni ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa bigizwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, naho uw’amajyaruguru ukaba uhuza u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya, Uburasirazuba bwa DRC ndetse na Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka