U Rwanda mu bihugu 70 byemeje amasezerano yo guteza imbere uburobyi

U Rwanda rwashyikirije Umuryango ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), inyandiko ikubiyemo iyemezwa ry’amasezerano yiswe ‘WTO Agreement on Fisheries Subsidies’, agamije guteza imbere urwego rw’uburobyi mu buryo burambye no kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwatanze inyandiko yemeza amasezerano mu kurengera urwego rw'uburobyi
U Rwanda rwatanze inyandiko yemeza amasezerano mu kurengera urwego rw’uburobyi

Iki gikorwa cyabereye i Abu Dhabi, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ahateraniye inama ya 13 y’Abaminisitiri b’Ubucuruzi bo mu bihugu bihuriye muri WTO, yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 26 kugeza ku ya 29 Gashyantare 2024.

Aya masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono mu guteza imbere urwego rw’uburobyi no kurengera ibidukikije, yemerejwe mu nama ya 12 y’Abaminisitiri b’Ubucuruzi bo mu bihugu bihuriye muri WTO, muri Kamena 2022, i Geneve mu Busuwisi.

Muri iyo nama Abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi, bemeje aya masezerano mu kurengera mu buryo burambye urwego rw’uburobyi ku Isi hose, kongera umusaruro ukomoka ku mafi no gufasha abakora uburobyi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no kwiyubaka mu bukungu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, ni we washyikirije Umuyobozi wa WTO, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, inyandiko y’u Rwanda ikubiyemo iyemezwa ry’ayo masezerano, ndetse ruba Igihugu cya 70 gishyize umukono kuri ayo masezerano.

Minisitiri Ngabitsinze yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Banki y'Isi
Minisitiri Ngabitsinze yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Banki y’Isi

Minisiteri y’ubucuruzi y’u Rwanda igaragaza ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kurengera ubworozi bw’amafi mu buryo burambye, hakumirwa abakora ibikorwa by’uburobyi bitemewe.

Iyi nama y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize WTO, izibanda ku gukemura ibibazo by’ubucuruzi ku Isi, harimo no gushaka uburyo bwo gukomeza gukemura ibibazo byatewe na Covid-19, ibibazo by’ubucuruzi, amabwiriza y’ubucuruzi kuri murandasi (Internet), ubuhinzi, n’ibindi bibazo bikenewe gushakirwa ibisubizo.

Ku ruhande rw’iyo nama kandi, Minisitiri Ngabitsinze yahuye na Visi Perezida wa Banki y’Isi, Bwana Pablo Saavedra, baganira ku mishinga ikomeje hagati y’impande zombi ndetse n’iyo mu gihe kiri imbere. Bunguranye ibitekerezo kandi ku ngamba zo kuvugurura ubucuruzi, gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, no gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange ry’Afurika, AfCFTA.

Minisitiri Ngabitsinze kandi yitabiriye inama y’ihuriro ry’Abaminisitiri b’Ubucuruzi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, inama y’Abaminisitiri y’itsinda rya Afurika, ndetse n’ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’ejo hazaza h’ubucuruzi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no kwiyubaka mu bukungu, LDCs.

Minisitiri Ngabitsinze, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka