U Rwanda ku rutonde rw’Ibihugu 11 bizagira ubukungu butajegajega

Raporo nshya yakozwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB), yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 11 bya mbere muri Afurika biteganijwe ko bizagira ubukungu butajegajega mu myaka ibiri iri imbere.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard, yagaragaje zizakomeza kuzamura ubukungu bw'u Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yagaragaje zizakomeza kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

Itsinda rya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) ryatangaje ko mu bihugu 20 bifite ubukungu bukomeje kwiyongera ku muvuduko wo hejuru, umugabane wa Afurika uzaba ufitemo uruhare rw’ibihugu 11 mu 2024, ndetse ukazaba Akarere ka kabiri ku isi inyuma ya Aziya mu kugira ubukungu bwiyongera ku rwego rwo hejuru.

Ibyo bihugu 11 bya mbere muri Afurika ukurikije igipimo cy’uburyo ubukungu buhagaze ni: Niger (11.2%), Sénégal (8.2%), Libya (7.9%), u Rwanda (7.2%), Cote d’Ivoire (6.8%), Ethiopia (6.7%), Benin (6.4%), Djibouti (6.2%), Tanzania (6.1%), Togo (6%), na Uganda ifite 6%.

U Rwanda kuba ruri mu bihugu 11 bizaba bifite ubukungu butajegajega ku rwego rw’Isi mu myaka ibiri irimbere, bishingira ku ngamba nzahura bukungu igihugu cyashyizeho nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aherutse gutangaza ko binyuze mu kigega nzahura bukungu cya miliyari 459 z’amafaranga y’u Rwanda na Politiki n’ingamba mu by’imari byagaragaje ko igihugu cyabyubakiraho mu gukomeza guteza imbere ubukungu.

Minisitiri Dr Ngirente yabigarutseho ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byakozwe na Guverinoma mu kuziba icyuho cy’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko mu myaka itatu ishize hagati ya 2021 na 2023, ubukungu bwiyongereye ku kigereranyo cya 8% buri mwaka. Mu 2021 bwazamutse ku 10.9%, muri 2022 kuri 8.2%, naho ibiteganijwe ku bipimo bya IMF, bigaragara ko mu gihembwe cya Kane cya 2023, buziyongeraho 7% ugereranije na 6.2% byari biteganyijwe.

Ngirente yagize ati: “Iri ni izamuka ry’umusaruro mbumbe (GDP) mu gihugu cyacu watewe no kongera umusaruro mu nzego zitandukanye z’ubukungu, cyane cyane urwego rwa serivisi.”

Umusaruro wa serivisi wazamutse mu buryo bushimishije, uva ku gipimo cya 6% munsi ya zero mu 2020 ugera kuri 12% mu mwaka wa 2021 na 2022.

Nubwo habayeho itumbagira ry’ibiciro mu myaka ya 2021 2022 na 2023 ryagiye ryiyongera rikava ku gipimo cya 1.9% kugera kuri 21,6%, Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko ibiteganijwe mu mpera za 2023 byerekana ko ibiciro bizamanuka bikagera kuri 6.4% ndetse ko bizanamanuka bikagera kuri 5% uhereye muri Mutarama 2024.

UKO UBUKUNGU BUZABA BWIFASHE UKURIKIJE UTURERE

Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka ibiri irimbere
Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kwihagararaho mu myaka ibiri irimbere

Mu ncamake y’uburyo ubukungu buzaba bwifashe, bigaragaza ko mu Turere dutanu two ku mugabane wa Afurika tuzakomeza kugira igipimo cyo hejuru mu iterambere ry’ubukungu butajegajega kandi butanga icyizere.

Afurika y’Iburasirazuba imibare igaragaza ko izakomeza kuyobora utundi Turere ku muvuduko w’iterambere muri Afurika, aho biteganijwe ko izamuka rizagera kuri 5.1% muri 2024 na 5.7% muri 2025, bitewe ahanini n’ishoramari rifatika imbere mu bihugu no kurushaho kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere.

Afurika y’Amajyaruguru, raporo igaragaza ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 3,9% muri 2024 na 4.1% muri 2025. Afurika yo Hagati biteganijwe ko izagira izamuka ry’ubukungu rya 3.5% mu 2024 na 4.1% muri 2025.

Akarere ka Afurika y’Amajyepfo, ubukungu bigaragara ko buzazamuka ku gipimo cyo hasi aho mu 2024, buzaba buri kuri 2,2 na 2,6% mu 2025. Ni mugihe Afurika y’Iburengerazuba igipimo kizagera kuri 4 na 4.4% muri 2024 na 2025.

Igabanuka ry’ubukungu muri aka Karere riziganza mu bihugu birimo Ghana na Nigeria ndetse bikazajyana n’ingaruka zikomeye zo kuba ibihugu bya Burkina Faso, Mali, na Niger byarafashe umwanzuro wo kwivana mu muryango w’ubukungu wa ECOWAS.

Raporo igaragaza ko muri utu Turere twose twa Afurika hakenewe ivugurura ry’imiterere na politiki y’inganda nka kimwe mu by’ingenzi mu kwihutisha ubukungu mu nzego zitandukanye ndetse bikajyana no gushimangira urwego rwo kohereza ibicuruzwa hanze.

Ikomeza isaba ko ibihugu byashyira imbaraga kandi mu gushora imari mu bikorwa bigamije gufasha abaturage, ingamba zishingiye ku guteza imbere inganda bikazafasha uyu mugabane kubyaza umusaruro ubushobozi wifitemo mu kwigira ndetse no guhangana n’ibihe by’amage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka