Rwanda-Chine: isabukuru y’imyaka 40 ibihugu bifitanye umubano

Abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa bahererekanyije ubutumwa bwo gushimirana ku myaka 40 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye kuri politiki.

Mu butumwa perezida w’Ubushinwa, Hu Jintao, yoherereje Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu byombi mu myaka 40 ishize bitahungabanyijwe n’impinduka zabayeho ku rwego mpuzamahanga.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua, bivuga ko perezida Hu yavuze ko perezida Kagame akigera ku butegetsi yagize uruhare mu izamuka ry’umubano w’ibihugu byombi byatumye ubuhahirane mu iterambere bwihuta. Perezida Hu kandi yashimiye Kagame aho agejeje u Rwanda. Hu yavuze ko igihugu cye kiteguye gukomezanya imibanire myiza n’u Rwanda.

Perezida Kagame nawe yandikiye mugenzi we amubwira ko icy’ingenzi muri uyu mubano hagati y’ibihugu byombi ari uko abaturage b’ibihugu byombi bagize uruhare rugaragara mu gushinga ubwumvikane n’icyizere bishingiye ku ntego imwe.

Perezida Kagame yashimye igihugu cy’ubushinwa uburyo gikomeza kwita k’u Rwanda n’Afurika muri rusange.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi, Yang Jiechi na Louise Mushikiwabo, nabo bahanye ubutumwa bwo kwishimira isabukuru y’imyaka 40 y’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Emmanuel Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka