Rwamagana: Abatuye mu Mudugudu wa Kamasasa barifuza umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu

Abatuye mu bibanza byatunganyirijwe imiturire mu Mudugudu wa Kamasasa mu Kagari ka Runyinya, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko badafite umuriro w’amashanyarazi uhagije, nyamara ibikorwa remezo byawo bihari.

Hari Imidugudu y'i Gahengeri muri Rwamagana isaba guhabwa umuriro ufite ingufu
Hari Imidugudu y’i Gahengeri muri Rwamagana isaba guhabwa umuriro ufite ingufu

Abo baturage bavuga ko Umudugudu wabo ugizwe n’ingo zirenga 150, udaheruka umuriro w’amashanyarazi cyane cyane mu masaha y’umugoroba, aho uba ukenewe, bikabateza abajura, kwangirika kw’ibintu no kutagira igikorwa cy’iterambere cyahakorerwa.

Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu agira ati "Ntabwo ducana rwose ushobora kumara iminsi ibiri utaracana, mu masaha y’umugoroba ho twarabyibagiwe, kuba mu kizima biduteza abajura, nta munsi batatwiba, urajya mu bwiherero nijoro agatelefone(umurikisha) bagahita bagatwara, televiziyo zarahiye kubera umuriro uza, ugenda."

Uwitwa Ngirabatware Innocent avuga ko baheruka umuriro wa nimugoroba mu kwezi kwa Nyakanga (kwa karindwi) k’umwaka ushize, bikaba ngo byaradindije imirimo myinshi harimo no kuba abana badashobora gusubiramo amasomo.

Abaturanyi be, Tuyishimire na Muhire, bavuga ko hari ibikorwa byabo byahagaze birimo ibijyanye no kogosha, ndetse no kuba ibyuma bikonjesha bibikwamo ibiribwa nk’inyama n’ibinyobwa, byangirika.

Izi nzu nta muriro zigira nubwo zahawe ibikorwa remezo byawo
Izi nzu nta muriro zigira nubwo zahawe ibikorwa remezo byawo

Politiki y’Imiturire iteganya ko ahantu mbere y’uko haturwa hagomba kubanza gutunganywa no guhabwa ibikorwa remezo by’imihanda, amazi n’amashanyarazi, mu rwego rwo guhuza imiturire n’Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’Ubutaka.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ingufu(REG) mu Karere ka Rwamagana, Jean Pierre Maniraguha, avuga ko umuriro w’amashanyarazi wageze mu Midugudu ya Kamasasa na Cyeru muri Runyinya (hakurya y’i Nyagasambu), ariko ubwiyongere bw’abawukenera bukabarusha imbaraga.

Nyagasambu ni agace karimo guturwa cyane n’abakozi birirwa i Kigali bagataha mu bice bikikije uyu murwa Mukuru w’Igihugu.

Maniraguha avuga ko icyuma cyongera ingufu z’umuriro cyitwa ’transfomer’ iyo kiwurengeje intera ya kirometero imwe, abari hirya yaho batangira kubura umuriro cyangwa kubona udahagije.

Maniraguha akomeza agira ati "Tubifite muri gahunda ko tugomba kubikoraho, guhera mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka hari umushinga ushobora gutangira kubaka imiyoboro ugenda wongeramo amapoto na za transfo, kuko turabizi ko iyo abantu badakora ubucuruzi natwe tuba tutarimo kunguka."

Maniraguha avuga ko hagati aho azakomeza kuvugana n’abatuye muri iyo midugudu y’i Runyinya kugira ngo barebere hamwe uko bakwitwara mu kibazo cy’ibura ry’umuriro.

Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bijyanye no kwirinda ingaruka z’ibura ry’umuriro mu midugudu y’i Runyinya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Prisca Mutesi, avuga ko akirimo kubishakaho amakuru.

Aya matara ku manywa aba atanga urumuri rudahagije, nijoro ngo agahita azima burundu
Aya matara ku manywa aba atanga urumuri rudahagije, nijoro ngo agahita azima burundu
Insinga zirahari ariko ngo nta muriro uhagije urimo
Insinga zirahari ariko ngo nta muriro uhagije urimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka