Rutsiro: Hagiye kubakwa irerero rizatwara arenga miliyoni 80RWf
Madame Jeannette Kagame afatanyije na Della Tamari, umuyobozi wungirije w’umuryango “Tamari Foundation” batangije imirimo yo kubaka irerero ry’icyitegererezo rizuzura ritwaye arenga miliyoni 80RWf.
Bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubwaka iryo rerero mu Kagari ka Karambi Umurenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2017.
Ni akagari katari gafite irerero kandi kitaruye ayandi marerero bikagora abana kubona aho kwigira. Iryo rerero rigiye kuhubakwa rizajya ryakira abana 150 bataratangira amashuri abanza.
Iryo rero rizubakwa ku nkunga y’umuryango “Tamari Foundation” yatangijwe n’umuherwe wo mu gihugu cy’Ubusuwisi, Abdallah W. Tamari ufite inganda zitunganya ikawa mu bihugu bitandukanye muri Afurika harimo n’u Rwanda.
Ibikorwa byo kuryubaka bizuzura bitwaye ibihumbi 100 by’Amadolari y’Amerika, abarirwa muri miliyoni 82RWf.
Iryo rerero uretse kuba inyubako abana bazigiramo, hazubakwa ibyumba by’ubwiyuhagiriro, ibikoni byo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, n’ahazajya hatangirwa ibiganiro ku babyeyi.
Della Tamari, Umuyobozi wa Foundation Tamari avuga ko bari gukomeza ibikorwa byo guteza imbere uburezi byatangijwe n’umubyeyi wabo mu mwaka wa 1905.
Agira ati "Ibikorwa byo guteza imbere uburezi byatangijwe n’umubyeyi wacu,natwe turabikomeza. Mu Rwanda tuhafata nk’igihugu cyacu twifuza guteza imbere."
Irerero rizubakwa rizagira uruhare mu gufasha ababyeyi kwita ku buzima, uburere n’umutekano by’abana bakivuka kugera ku myaka itandatu.
Madame Jeannette Kagame avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwatangije ubukangurambaga bwita ku buzima bw’abana.
Agira ati "Kwita ku buzima bw’umwana bitangira abashakanye bategura abana bazabyara, gupimisha umugore utwite no guteganyiriza umwana uvutse agahabwa uburere n’ubuzima bwiza."
Akomeza avuga ko irerero ari urugo mbonezamikurire hatangwa serivisi ziteza imbere imikurire y’umwana kandi zigatuma ubwenge bwe bukanguka.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwenge bw’umwana bukanguka ku kigero cya 80% ku myaka itatu naho 20% gasigaye kakaboneka guhera ku myaka itandatu.
Jeannette Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko gahunda y’imbonezamikurire y’umwana yari isanzwe mu muco wa Kinyarwanda. Abahamagarira kongera kubishyira mu bikorwa kandi bakabitoza abo barera.
Ati "Umubyeyi utwite mu muco Nyarwanda yarubahwaga ndetse akarindwa imirimo ivunanye, akonsa igihe kirekire yirinda kubyara indahekana."
Mu Rwanda hamaze kubakwa ingo mbonezamikurire 10 mu turere icumi, izo ngo zifasha abana 6067 n’ababyeyi 6034.
Madame Jeannette Kagame atangaza ko Imbuto Foundation ifite gahunda yo kubaka ikigo mbonezamikurire muri buri karere.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Communication among known individuals and total strangers evolved from being a possibility to a
reality as everyone was connected via the internet.
Non-Canadians who have ties to or an interest in Canada might also like to watch Canadian TV online, and can also benefit from a VPN service.
Once you have submitted your payment details, you will be directed to the
website where you will receive your automatic download of the computer TV software.
Madamu Jeannette Kagame urasobanutse, uhora ushakira abanyarwanda ubuzima bwiza