Rusizi: Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yanditse yegura

Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.

Uwumukiza Beatrice
Uwumukiza Beatrice

Ibaruwa yanditswe n’umwungirije, Kwizera Giovani Fidèle, atumira inama idasanzwe yo gusuzuma ubwegure bwe igira iti “nejejwe no kubandikira mbatumira mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, izaba ku wa Gatandatu tariki 16/03/2024 saa satu ku biro by’Akarere ka Rusizi”.

Kwizera akomeza avuga ko ku murongo w’ibyigwa ari gusuzuma ubwegure bw’umuyobozi (Perezida) w’Inama Njyanama, ku mwanya w’ubuyobozi bwayo.

Nubwo hataramenyekana impamvu yatumye Uwumukiza Beatrice yegura ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama, yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA), umwanya yasimbuweho na Dr Mark Cyubahiro Bagabe.

Uwumukiza Beatrice asezeye ku mwanya wa Perezida w’Inama Njyanama nyuma y’igihe gito yari yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, amusaba kuzisobanura mu Nama Njyanama izaterana, kubera imyitwarire imuranga mu gihe cy’icyunamo.

Inama Njyanama yari ikuriwe na Uwumukiza Beatrice yandikiye Dr Kibiriga igira iti “Iyi nyandiko yawe yo ku wa 1/03/2024 igaragaza ko woweibyo kwibuka bitakureba, ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda."

Njyanama ikomeza ibwira umuyobozi w’Akarere ko nubwo ku wa 06 Werurwe aribwo yanditse ibaruwa asaba imbabazi, avuga ko muri iyi nyandiko yakoze amakosa y’imyandikire ndetse ko imvugo yakoresheje idakwiriye, ko yabivumbuye nyuma yo gukora ubusesenguzi.

Iyi Njyanama yibukije Meya Kibiriga ko atari ubwa mbere akoze amakosa kuko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga muri Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabuye, bakawujyana mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, bakamushyingura mu cyubahiro.

Inama Njyanama yasabye ibisobanuro Meya Kibiriga, kuko ngo imyitwarire ye itari myiza ikunze kugaragara igihe cyo kwibuka cyegereje, ndetse imubwira ko bizasuzumwa yateranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Anejejwe n’uko uwo yari yungirije yeguye rero?
Ngo anejejwe no kubatumira mu nama yiga ku bwegure...

Ikubise mukeba....

Mparambo yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Anejejwe n’uko uwo yari yungirije yeguye rero?
Ngo anejejwe no kubatumira mu nama yiga ku bwegure...

Ikubise mukeba....

Mparambo yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka