Ruhango: Barasabwa kwirinda ibyatuma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buributsa abaturage n’abayobozi kwirinda ibyatuma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho, bikaba byatuma Abanyarwanda bongera kwishora mu bikorwa bibi byaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye byanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakicwa abasaga Miliyoni mu minsi 100.

Bishimiye intambwe imaze guterwa mu myaka 30 ishize biyemeza kuyikomeza
Bishimiye intambwe imaze guterwa mu myaka 30 ishize biyemeza kuyikomeza

Byagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ihuza abarimo abahoze bayobora, abaturage basanzwe, abafatanyibikorwa b’Akarere ndetse n’abanyamadini, inzego z’umutekano n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko uko Igihugu gitera imbere muri byinshi, Abanyaruhango na bo bamaze kumenya neza icyo bashaka bityo buri wese mu cyiciro arimo, akwiye gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu no kuba umwe.

Agira ati "Turasaba Abayobozi dukorana ko bakwiye guhora bazi neza ko gukorera hamwe bifasha kugera ku ntego biyemeje yo kuzamura umuturage, tugatanga umusanzu ufatika mu kubaka Igihugu cyacu, kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga nyazo”.

Akomeza asaba abaturage kwirinda guha icyuho abagifite imigambi mibi yo gusenya ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Abari mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro
Abari mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro

Ambasaderi Munyabagisha Valens uri muri iri huriro ry’Akarere ka Ruhango, avuga ko ubumwe ari ryo shingiro rya byose mu mikorere n’imibereho bya muntu kandi ‘Ndi Umunyarwanda’ ikaba intwaro yo kumva ko twese turi bamwe.

Yagize ati "Twebwe nk’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa tugomba kugira umusanzu dutanga aho dutuye n’aho dukorera, tuganisha ku kugira imikorere n’imibereho bya muntu byiza, kandi intwaro yacu ikaba Ndi Umunyarwanda, kuko ni ryo zingiro rya byose Igihugu cyacu cyubakiyeho".

Umukozi w’umuryango Nyarwanda wita ku Isanamitima (Association Modeste et Innocent AMI), Jean de Dieu uwizeye, watanze ikiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, avuga ko Umunyarwanda wese agomba kubanza kugira urukundo rw’Igihugu cye no kugikorera agamije kugishakira iterambere rirambye aribyo byatuma tuba ‘Abanyagihugu’ kuruta ‘Abenegihugu’.

Agira ati "Ntabwo dukwiye kugira urukundo rw’ubucancuro mu Gihugu cyacu ahubwo dukwiye gukunda Igihugu cyacu, tukagikorera tugamije kukigeza ku iterambere rirambye ni ho tuzaba twubatse ibiramba, ibi rero bizatuma twitwa Abanyagihugu kuruta kwitwa Abenegihugu”.

Abayobozi bitabiriye ibiganiro
Abayobozi bitabiriye ibiganiro

Epiphanie Murorunkwere wari uhagarariye umuryango wita ku isanamitima, ARTC Ruhuka, avuga ko guhagarara imbere y’abantu uvuga amateka yawe wabayemo bisaba umwanya wo kuyiyibutsa, no kwirinda ko hari uwo wakomeretsa kandi bikaguha umwanya wo gukira ibikomere by’uyavuga no gushira ihungabana.

Agira ati "Ni byo tugomba kuba umusemburo mwiza w’ubumwe n’ubudaheranwa, ariko tugomba kwisunga gahunda ya Ndi Umunyarwanda ariko biranadusaba gusangiza abandi amateka yacu twabayemo, n’ubwo kuyavuga usanga hari abo bigora, baba bafite ubwoba ko bashobora gukomeretsa abandi ariko binatuma uyavuga akira ibikomere ndetse agakira ihungabana".

Abitabiriye ibiganiro kandi bifuje ko amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa kuva ku mudugudu, Akagari n’Umurenge, akwiye gukora neza bityo intego z’ihuriro zikagerwaho, abaturage bakamenya neza inshingano bafite no gufatanyiriza hamwe mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku bafite intege nke, no kubereka ibyo Igihugu kibakeneyeho.

Meya Habarurema asaba abaturage kwirinda guha icyuho icyatanya Abanyarwanda
Meya Habarurema asaba abaturage kwirinda guha icyuho icyatanya Abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka