Rubavu: Ubuyobozi bwasobanuye iby’umugore bivugwa ko yambuwe inzu akajyanwa mu nzererezi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubyeyi witwa Mukamana Elevania bivugwa ko yajyanywe mu kigo cy’inzererezi cya Nyabushongo mu Karere ka Rubavu azira inzu yarimo akurikirana atari byo kuko atigeze ahabwa inzu mu Mudugudu wa Muhira mu Murenge wa Rugerero, kandi ngo kuba yarajyanywe mu kigo cya Nyabushongo byatewe n’ibikorwa yakoze bibuza Abanyarwanda umudendezo nubwo ubuyobozi budasobanura neza ibyo ari byo.

Umudugudu wa Muhira Mukamana avuga ko yahawemo inzu ariko nyuma akaza kuyamburwa
Umudugudu wa Muhira Mukamana avuga ko yahawemo inzu ariko nyuma akaza kuyamburwa

Mukamana Elevania yivugira ko ari mu babyeyi bazwi nka ‘Malayika Murinzi’ kubera umwana arera, ibi bikiyongeraho kuba atishoboye, ndetse ngo yabaga mu nzu yatijwe ariko ikaza gusenywa n’umugezi wa Sebeya.

Ubwo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira warimo wubakwa mu Karere ka Rubavu, ngo yahawe amahugurwa nk’abandi bagomba kuzajya muri uwo Mudugudu ndetse atombora n’inzu ifite nimero 340 ariko aza kuyimwa ku munota wa nyuma, agashinja ubuyobozi bw’Akarere kubigiramo uruhare.

Uyu mubyeyi yatakambiye Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, maze tariki 2 Gashyantare 2024, MINALOC yandikira Akarere ka Rubavu igasaba ko ikibazo cye gikemurwa hamwe n’abandi bagifitanye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse akamenyesha Intara y’Iburengerazuba na Mukamana, igira iti “Nshingiye ku ibaruwa yo kuwa 03/10/2023 Mukamana Elevanie yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asaba kurenganurwa ku karengane avuga ko we ari mu bubakiwe inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero mu karere ka Rubavu, ndetse agatombora inzu ifite nimero 340 ariko kugeza ubu akaba atarahawe inzu ye yatomboye kandi nta muntu uyituyemo; nkwandikiye ngusaba gusuzuma no gukemura ikibazo cya Mukamana Elevanie n’abandi bagihuriyeho ukangenzaho raporo y’uko cyakemutse bitarenze tariki ya 25/02/2024.”

Icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubivugaho

Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko Mukamana Elevanie nta nzu yahawe mu Mudugudu wa Rugerero, ko ahubwo ibyo avuga ari ibyo yishyizemo.

Mulindwa yagize ati “Uriya mubyeyi yakodesherejwe n’Akarere, gusa yishyizemo ko agomba kubona inzu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugerero, n’iyo wamuha indi ntiyayemera, nyamara amabwiriza yagendeweho mu gutanga inzu ntayujuje kuko ari umuntu ukiri muto kandi zaragenewe abantu bakuru, ashoboye gukora akaba yabona ahandi ho kuba.”

Mulindwa avuga ko inzu zatanzwe ataraba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ariko yagenzuye raporo zakozwe n’abatomboye, asanga Mukamana Elevanie nta nzu yatomboye.

Ati “Urebye mu ibaruwa yanditswe na MINALOC isaba kugenzura ikibazo cye no kugikemura, twifashishije raporo y’abatowe kujya mu nzu kandi ntabwo arimo, sinzi n’aho yakuye iriya nimero avuga ko yatomboye.”

Abajijwe icyatumye Mukamana Elevanie ajyanwa mu kigo cya Nyabishongo kijyanwamo inzererezi mu Karere ka Rubavu, avuga ko atabigarukaho ariko yakoze ibibangamira umudendezo w’Abanyarwanda.

Mu gihe abaturanyi batabariza Mukamana Elevanie bavuga ko abana be bandagaye, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko abana bari mu muryango nk’uko undi wese ufite umuryango yajyanwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko Mukamana Elevanie yatomboye inzu, ariko ubuyobozi burabihakana, ndetse kuva yabona ibaruwa ya MINALOC yagiye ku nzu ya nimero 340 avuga ko ari yo yatomboye.

Umudugudu wa Rugerero watujwemo imiryango 142 yakuwe ahantu hatandukanye, cyakora hari inzu zitashyizwemo imiryango harimo n’iyi Mukamana Elevanie asaba gushyirwamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buherutse gutangaza ko uyu Mudugudu wagaragayemo abaturage batishimye ndetse bagaragaza kutakira neza ibyemezo bya Koperative y’Umudugudu, bukaba buteganya amatora y’abagomba kuyiyobora, kuko abagiyeho Umudugudu ugitahwa hari abatarabishimiye.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko igihe abaturage bamaze mu Mudugudu bamaze kumenyana, bityo bikazoroha gutora ushobora kubayobora bazi neza.

Ku kibazo cy’inkoko bavuga ko ziribwa n’abayobora koperative, avuga ko imikoreshereze y’umutungo igaragazwa muri raporo, kandi ko bashyira amafaranga kuri konti, ahubwo ikibazo cyabaye ngo ni uko abaturage batizera ubuyobozi bwabo.

Cyakora kugira ngo bafashe abaturage guhindura imyumvire, babaye batujemo abakozi b’Akarere babana na bo kugira ngo babafashe mu bikorwa bya buri munsi harimo no guhindura imyumvire.

Ku rundi ruhande ariko, abahatujwe bavuga ko ikigamijwe ari ugushyirwaho igitutu no gucecekeshwa n’abo bakozi bashyizwe mu Mudugudu kandi bifashije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturage barashinja abo v/meya Avuze ko abo bakozi b’akarere batujwe mur’ayo mazu aribo bazana umwuka mubi mu baturage batujwe mur’ayo mazu, no kubakangisha kuzabakura mu mazu mugihe cyose bavuze Amakuru y’ibyaho mur’uwo mudugudu, bimwe muribyo n’inzu zimwe abazitomboye Bagurisha mw’Ibanga rikomeye ku bihumbi500, urugero n’umugabo ubyaye ka2 w’umu chauffeur muri virunga express wahawe inzu numero (214) agasiga iye bwite mu mudugudu was gitebe (l) ikodeshwa ibumbi40, Ikindi n’izikodeshwa n’abakozi bo hanze, Hari n’izikinze zitegereje kugurwa mur’ubwo buryo, ikibabaza Abaturage n’Itotezwa n’Iterabwoba bashirwaho, nifungishwa mu nzererezi mubaketswe Gutanga Amakuru, Abaturage Barasaba Amahoro n’umutekano nk’Abandi banyarwanda,

Feza yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Ariko kweli abayobozi nk’abs? Leta ikurikirane Aya makuru, ni bibafata babazwe ubu bugome bavugwaho. Uwo muturage yatekereje kujya munzu arota na Numero yayo? Ababishinzwe bagerageze kugira ukuri ibi bicike burundu.

Simbankabo Thomas yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Abaturage batujwe mur’uwo Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, uri mu Karere ka Rubavu, nta cyizere bafitiye Abayobozi b’akarere n’abo bahawe, kuko s’uwo Mubyeyi Elevania ujyanywe gufungirwa mur’icyo kigo cy’Inzererezi wenyine, Ni kenshi iyo baguketse Gutanga Amakuru baraguhiga kugeza bakujyanye Nyabushongo, Kuburyo bamwe busigaye bwira bakajya Kureba iyo barara kuko kenshyi bajyanwa n’Ijoro, har’Abasaza bajyankweyo bagarutse ar’ibimuga, ikibabaje n’uko Abaturage bashija abo bitwa ko babayobora aribo bahateza umutekano muke bacyurira Abahatujwe ngo bazabakura mur’izo nzu, Ikindi cyihishye inyuma y’ibi ni bamwe mu bahatujwe bafite imirimo n’amazu basize bakodesheje ngo bagiye batanga ibihumbi500, urugero n’umushoferi wa Virunga Express wasize inzu mu Mudugudu was gitebe ll mu kagari ka Muhira, Ubu ikodeshwa 40.000frw hari Inzu10 zitatujwe mo Abantu zimwe muri zo zikodeshwa mw’Ibanga, Kandi zose zari zarashizwe mo ibyangombwa byose byahawe Abaturage, (ibisaswa,. Ibikoresho, n’ibiribwa, ubu ntaw’uzi irengero ryabyo, Abaturage batujwe Barasaba abayobozi guca inkon’izamba bakarya iyo mitungo Ariko bakabaha Umutekano, kubahiga, kubafungira mu nzererezi babatesheje Abana, gusa Murindwa Kuvuga ngo Abana ba Elevania Bari mu muryango n’ubushinyaguzi kuko Elevania bamushimuse mu gicuku bamutesheje utwo twana,

uwitonze yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka