Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mahoro mu Mudugudu wa Mahoro, ikamyo yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) igiye muri Beni, yageze ahantu haterera mu Mujyi wa Rubavu isubira inyuma kubera uburemere bw’ibyo yari ipakiye, irabirinduka ihita igwa ifunga umuhanda.

Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda
Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko imodoka yasubiye inyuma, kubera uburemere bwa Kawunga yari ipakiye, igice cy’inyuma gihita kibirinduka bituma ifunga umuhanda.

Ati "Iyi modoka yari ipakiye Kawunga iyivanye i Goma iyijyanye muri Beni, kuko yagombaga kunyura ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, ikora impanuka ikiri mu nzira".

SP Kayigi avuga ko nta wakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse nta n’uwayiburiyemo ubuzima.

Ati "Nyuma yo gufunga umuhanda, abatwara ibinyabiziga bahise baca mu muhanda Gisenyi-Rugerero hakomeza kubaho urujya n’uruza".

SP Kayigi avuga ko kugira ngo iyi kamyo ive mu muhanda, ari uko habanza gupakururwa ibyo yari ipakiye, hanyuma inzego z’umutekano zikayihakura ibindi binyabiziga bikabona uko bikomeza kuwukoresha.

SP Kayigi atanga ubutumwa ku bantu batwara imodoka nini, kujya bitwararika bakirinda gupakira ibintu byinshi kandi bifite uburemere imodoka itabasha gutwara.

Ati "Ikindi bakwiye kujya bagenda neza mu muhanda, kuko nabyo biri mu bibarinda gukora impanuka".

Yunzemo ko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe, ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka