Polisi yashyizeho ikigo cy’Ikoranabuhanga gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu minsi iri imbere irafungura Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Ikigo cy'Ikoranabuhanga gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga
Ikigo cy’Ikoranabuhanga gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, Polisi yerekanye inyubako n’ibibuga bikorerwaho ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu, ndetse n’ikoranabuhanga rizifashishwa.

Ntabwo haramenyekana igihe iki kigo kizatangira gukoresha ibizamini ndetse n’igiciro ababikora bazajya bishyura, ariko icyo giciro ngo kizaba kiri hasi y’igisanzwe gisabwa n’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.

Nk’uko bisanzwe, uwiyandikisha kuzakora ikizamini azajya ku Irembo asabe kuzakorera ku Kigo cya Polisi i Busanza(kuko nigitangira gukora kizagaragara mu ikoranabuhanga), anamenyeshwe umunsi n’isaha azakoreraho icyo kizamini.

Polisi ivuga ko iyo umunsi wageze, umukandida ajya i Busanza akakirwa neza n’abamuyobora aho akorera, bakamusaba indangamuntu akibona muri mudasobwa ko yamaze kwitegurwa gukora ikizamini.

Imihanda izakoreshwa mu gukorera impushya za burundu yamaze gutunganywa
Imihanda izakoreshwa mu gukorera impushya za burundu yamaze gutunganywa

Yinjira mu cyumba akoreramo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo cyangwa mu kibuga cy’ibizamini by’impushya za burundu abanje gutera igikumwe, kugira ngo barebe niba imyirondoro iri ku ndangamuntu ari iye koko.

Baramwakira bakamuyobora mu kindi cyumba agasuzumwa niba afite ingingo zikora neza (amaso, amatwi, amaguru n’amaboko), agakomereza mu kindi cyumba ategererezamo serivisi zo gukora ibizamini, hanyuma bakamuyobora ku kinyabiziga akoreraho ikizamini.

Ukora ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga wese agitangira abihawe n’ikoranabuhanga, agatangirana amanota 100, ariko uko atsinzwe ya manota akagenda akurwaho abireba, yajya munsi ya 80 akaba aratsinzwe akava mu kibuga.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Ishami rya Polisi rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, SSP Gad Ntakirutimana, avuga ko hari amakosa atihanganirwa, ku buryo umuntu ahita avanwa mu kizamini ako kanya.

Agira ati "Ikosa rya mbere ryakuvana mu kizamini, ni igihe uhagaze ku buhaname imodoka ikakunanira ugasubira inyuma kuko uba wateje impanuka abo mukurikiranye, ndetse n’igihe winjira aho zizenguruka ukanyura mu kuboko kutari ko, aho kunyura iburyo ukanyura ibumoso."

Ahakorerwa ibizamini harihariye
Ahakorerwa ibizamini harihariye

Ikizamini cyo gutwara imodoka gifite aho batangirira, aho guhagarara ku buhaname, guhunga inzitizi, kunyura aho bazenguruka inshuro 3, guparika ku ruhande, guparika basubira inyuma, aho bahindurira amavitesi, guhagarara bitunguranye amasegonda 2 ugacana amatara ukanayazimya ako kanya bitarenze amasegonda 5, hakaba n’aho basoreza ikizamini.

Mu kibuga umuntu aba ari wenyine mu modoka, agenzurwa n’ikoranabuhanga rikamuha amanota ayareba, ndetse yanajya mu muhanda n’ubwo aba ari kumwe n’umupolisi haba harimo camera n’udufata amajwi, ku buryo atavuga ko bamurenganyije.

Ikizamini cyo gutwara moto na cyo gifite ibyiciro bitandatu bihera ku kunyura mu munani igice cyawo, guhunga inzitizi, kunyura mu kayira gafunganye, kuringaniza umuvuduko, kwihuta ku muvuduko wa 25km cyangwa kurenza, agasoreza ku guhagarara atunguwe.

Azakorerwa ibizamini by'impushya z'agateganyo
Azakorerwa ibizamini by’impushya z’agateganyo

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu uzajya ubanza kujya kwitoreza ku modoka no ku bibuga byayo mu Busanza, ariko ko ugiye gukora ikizamini abanza kwerekwa inzira yose aza kunyuramo afashijwe n’ibirango bimwereka icyerekezo.

ACP Rutikanga, ati "Birashoboka ko yaba ari andi mahirwe ku bikorera, bashobora kubaka ikibuga nk’iki abantu bakacyigiraho bakaza gukorera ibizamini ahangaha."

ACP Rutikanga avuga ko nta bandi bantu bazajya bemererwa kwinjira mu kibuga gikorerwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, atari umuntu ugiye gushaka iyo serivisi, kandi na we akaba atemerewe gushungera.

Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ajya mu modoka ikorerwamo ibizamini, kuba yicaye gusa muri 'control room' abasha kubikurikirana
Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ajya mu modoka ikorerwamo ibizamini, kuba yicaye gusa muri ’control room’ abasha kubikurikirana
Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ajya mu modoka ikorerwamo ibizamini, kuba yicaye gusa muri 'control room' abasha kubikurikirana
Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ajya mu modoka ikorerwamo ibizamini, kuba yicaye gusa muri ’control room’ abasha kubikurikirana

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto & Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyo gushimirwa intabwe igihugu cyacu kigezeho mugukataza ikoranabuhanga mubyo dukora. Gusa twifuzaga kumenya igihe tuzatangira kwiyandikishiriza gukorera muri icyo kigo cya busanza.

Isingizwe Godfroid yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Nibize wabona Ahari bitagoranye nkademalage

Elias yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Bizatangira ryari

Gusenga mukunzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

ese hazabaho aho kwimenyereza hameze nkabiriya bibuga bya police?

Elias yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

ese hazabaho aho kwimenyereza hameze nkabiriya bibuga bya police?

Elias yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza gusa abafite ibinyabiziga byigisha bakwiye kongeramo akabaranga kuko ndabona bizaba bitandukanye nibyo batwigisha,gusa ikizaba cyiza nuko umuntu azajya avayo yamenye aho yabyinshiye ntarundi rwitwazo,abikorera nabo bakwiye kureberaho bagashinga ibibuga nkabiriya byadufasha.murakoze

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka