Polisi y’Igihugu yatashye inyubako izayifasha gutanga serivisi inziza

Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Ibirasirazuba yatashye inyubako nshya y’icyicaro cyayo izabafasha guha serivise nziza ababagana.

Iyi niyo nyubako nshya Polisi y'igihugu ikorera Iburasirazuba izakoreramo
Iyi niyo nyubako nshya Polisi y’igihugu ikorera Iburasirazuba izakoreramo

Tariki ya 13 Ukwakira 2016 nibwo yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye.

Minisitiri Busingye avuga ko iyo nyubako izafasha byinshi mu bazajya bajya kuhashaka serivise kuko yujuje ibisabwa byose.

Uzajya ajya kuhashakira serivisi ntazajya abura aho yicara bityo ntawe uzongera kwicwa n’izuba cyangwa ngo anyagirwe. Iyi nyubako nshya yuzuye itwaye miliyoni zirenga 577 RWf.

Igizwe n’ibyumba 36 harimo igice kimwe kigizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’intara, Polisi ikorera ku rwego rw’akarere n’ahazakorera sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Minisitiri Busingye ataha ku mugaragaro icyiraro cya Polisi y'igihugu ikorera Iburasirazuba
Minisitiri Busingye ataha ku mugaragaro icyiraro cya Polisi y’igihugu ikorera Iburasirazuba

Nkusi Jean Baptiste, umwe mu baturage b’i Rwamagana, avuga ko iyi nyubako ifite itandukaniro niyo Polisi ikorera Iburasirazuba yari isanzwe ikoreramo.

Akomeza avuga ko aho bakoreraga mbere hari hato kandi ugasanga ahatangirwa serivise ari hato ugereranyije n’abahagana.

Avuga ko wasangaga abaturage bamwe bicaye hanze bategereje uwo baje kureba ngo abakemurire ikibazo.

Yungamo avuga ko kuba Polisi igiye gukorera muri iyo nyubako nshya bizabafasha cyane guhabwa serivise nziza.

Agira ati “Ndabona hari itandukaniro cyane kuko iyi ni inyubako ya ‘etage’, ntaho tuzahurira n’izuba ndetse n’imvura kandi nabonye mukuyitambagira iyi nzu imeze neza buri wese afite aho azajya akorera.”

Minisitiri Busingye yashimye ubufatanye hagati ya Polisi y’igihugu n’inzego z’ibanze bwo kubaka ibikorwa nk’ibi by’iterambere biganisha Abanyarwanda ku ntego y’ikerekezo 2020.

Yagarutse ku bikorwa byose by’iterambere by’u Rwanda avuga ko babikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Agira ati “Ibi byose ntitukabure gushima uwadufashije kubigeraho Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko niwe muyobozi mwiza dufite dukesha ibi byose u Rwanda rumaze kugeraho rwiyubaka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka