Perezida Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu

Perezida Paul Kagame, yatangije umwiherero w’abayobozi bo mu nzego nkuru z’Igihugu, hagamijwe kwiga uko barushaho kugira uruhare mu ntego u Rwanda rwihaye z’iterambere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe urimo kubera kuri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ni umwiherero witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ba Guverineri ndetse n’Umuyobozi
w’Umujyi wa Kigali, n’abandi bayobozi batandukanye.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe Igihugu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hakaba hakomeje n’imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabasuje mu izinary’umwami yezu kandi tubifurije umwiherero mwiza

gusa turabinginze muzadufatire umwanzuro ku kibazo cy’abakozi baba cungagereza bagiye kumara amezi ane bafunze mu kigo cy’irwamagana ariko batazi icyo bazira kandi family zabo ntizihabwa n’amakuru ngo bamenye icyo bakoze.

zico yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

KOKO BAZAREBE ICYO KIBAZO CY’UMUDUGUDU WA MUHIRA MU KARERE KA RUBAVU BAHOZWA MU BAHIGISHWA URUHINDU KUKO BABAZA COPERATIVE PREZIDA YABAHAYE BATAZI AHO BIJYA, BABAZA BAKAJYANWA MU KIGO CY’INZEREREZI AHO BICIRWARUBOZO, (ABANDI BAHIGA IBYIZA BAZAGEZA KUBO BAYOBORA, RUBAVU IGAHIGA MUNYUMVISHIRIZE) GUSA ABO BATANZE NGO BABE BA CHEF W’UMUDUGUDU BARABATENGUSHYE, NYUMA YO KUVUYANGA ABATUJWE MU MUDUGUDU, UBU BAGABYE IGITERO KW’ISOKO RITO RYA MUHIRA BABUZA UMUTEKANO ABO BAHASANZE NGO BAVEMO BABONE AHO BACURURIZA IBYAVUYE MUR’IZO NKOKO, MWIGEREYE MUR’IRYO SOKO KU MURYANGO NUMERO (3) NIHO MWABONA KO BISHINGIKIRIZA UBUYOBOZI BW’AKARERE, UYU MEIHERERO TUWITEZEHO BYINSHYI MURAKOZE

Soso yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Uyu mwiherere uzarebe mubibazo bibangamiye abaturage ariko bititabwaho:
1) Akarengane abaturage bahura nako polisi ikabandikira amande kubinyabiziga nibeshye aho usanga imodoka yiriwe murugo ariko ukabona message ngo wakoze amakosa. Inshingano za polisi zabaye gushaka amafaranga gusa aho gukumira, kwigisha no guhana.
2) Ikibazo cy’ imisoro nuburyo abaturage babona amakuru n’ ubufasha kubifuza gutangiza business bituma business nyinshi zifunga zitaramara umwaka.

Murakoze

Blaise KAYITARE yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Uyu mwiherero uzasubuze Amaso inyuma kuri Gahunda y’Ibikorwa Prezida wa Republika ageza kubaturage ko bigera Koko ku babigewe, URUGERO: Imidugudu y’Icyitegererezo, Haracyarimo Amarangamutima, ah’Usanga Abayihabwa harimo abifite, ruswa, n’amasano, IKINDI: Ibyo Umubyeyi yageneye Gukura abo batujwe byibera iby’abayobozi,IKINDI: akarengane gakorerwa abatuzwa n’umubyeyi nk’iterabwoba, guhohoterwa, n’iyicarubozo nk’ibibera mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, mu Karere ka Rubavu, Aho abahatujwe bamwe busigaye bwira bakajya gucumbika hanze y’umudugudu, kuko baza kubashimuta nijoro babajyana mu Kigo cy’Inzererezi cy’aho bita NYABUSHONGO, MUGIRE UMWIHERERO MWIZA KANDI NIMUSURA IBIKORWA MUJYE MWEGERA N’ABATURAGE MUBATEGE AMATWI KUKO ABO MUVUGANA NIBO BABIZAMBYA,

uwitonze yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka