Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, wagarutse ku ntambwe zifatika mu kubaka imikoranire itanga ibisubizo Guverinoma yifuza.

Perezida Kagame yasoje umwiherero w'abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu
Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu

Ni umwiherero watangijwe ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, usozwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20Werurwe 2024, ukaba waberaga ku Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Perezida Kagame ubwo yasozaga uyu mwiherero, yashimangiye akamaro ko kugira ubutwari bwo kugira ibyo bavuga, maze anahamagarira abayobozi kugira imbaraga zigamije gushyira abaturage imbere no gukora baganisha ku byifuzo n’icyerekezo cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gushyira imbaraga n’umutima wabo mu byo bakora, bikajyana kandi no kugira ibyo baha abaturage kuko bizabafasha kubahiriza inshingano zabo.

Yagize ati “Mureke tugerageze gukora ibyo dushoboye n’imbaraga zacu zose, tubyitayeho, kandi tugire ibyo dutanga. Dushobora gushyira ibintu byose ku murongo kugira ngo bidufashe ubwacu kubahiriza inshingano dushinzwe, bidufashe kumenya aho twavuye, aho tugeze, aho tujya, kandi dukomeze no kwibukiranya, ndetse ndatekereza ko ari bwo buryo bwiza."

Uyu mwiherero uretse kuba warahuje abayobozi bakuru, hagamijwe kwiga uko barushaho kugira uruhare mu ntego u Rwanda rwihaye z’iterambere mu bukungu no mu mibereho y’abaturage, wabaye mu gihe Igihugu kirimo kwitegura kwizihiza imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari kandi n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Abaminisitiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, ba Guverineri ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Kuva mu 2004, Guverinoma yashyizeho gahunda y’Umwiherero uhuza abayobozi mu nzego zitandukanye, bagahurira hamwe mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma no kungurana ibitekerezo, mu kurushaho gushaka ibisubizo bijyanye n’intumbero z’Igihugu, bikajyana kandi no kunoza inshingano zabo hitabwa ku gukorera abaturage.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage benshyi bishyimiye Ijambo Prezida wa Republika Paul Kagame yavuze mw’Isozwa ry’Umwiherero ry’Abayobozi Bakuru ryaberaga muri ARENA ariko bigeze mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, mu Karere ka Rubavu bati: Burya bwose nubwo duhora tuganya kubyo yaduhaye bikaribwa tureba tugatotezwa tugaterwa, Ubwoba, bamwe bagafungirwa mu nzererezi nta Dossier, None Burya bwose Umubyeyi yamaze kumva ibyacu? None abivugiyemo ati Duhe Abaturage ibibagomba,none bamwe mu bigize ba Rutemayeze, bamwe bavuna umuheha bakiyongez’undi mu bya Rubanda bavuyanze Umudugudu
wa Muhira, Ubu bagabye Igitero mw’isoko Rito rya Muhira ku Muryango Numero(3) birerekana ko Rubavu Ari ya Gisenyi ya kera ya Uzicondico? Gusa Abaturage nubwo bahutazwa kubw’inyungu za bamwe, Bati Nitubura Kagame, akacu kazaba Gashobotse, Ikindi Abatujwe mur’uwo mudugudu barabeshwa ngo Amatora barangiza bati mugomba guto Uyu n’Uyu, (n’Umugore Nyina wabo w’umuyobozi ukomeye ukunda no kubyitwaza, n’umukwe we Ufite akandi kazi) Gusa Abaturage bazi ko Nibigera yo bizagenda bikemuka

uwitonze yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka