Perezida Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal

Perezida Paul Kagame yashimye Bassirou Diomaye Faye, watorewe kuyobora Sénégal, akaba yabigaragarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.

Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal
Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Sénégal

Muri ubwo butumwa bw’ishimwe, Perezida Kagame yageneye Bassirou Diomaye Faye, Perezida mushya wa Sénégal, yagize ati "Intsinzi yawe ni ikimenyetso nyakuri cy’icyizere abaturage bagufitiye, nkaba mbashimira ko amatora yabaye mu mahoro."

Umukuru w’Igihugu ashimangira ko yizeye ko umubano mwiza u Rwanda na Sénégal bifitanye, ugiye gutera imbere kurushaho.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, aho nka za Ambasade zombi, mu myaka 12 zifunguye, hari ibikorwa zafatanyijemo birimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda n’izindi gahunda z’Igihugu harimo izigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi.

Ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, nibwo byatangajwe bidasubirwaho ko Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuyobora Sénégal n’amajwi y’agateganyo 53.7%.

Uyu mugabo akimara gutorwa yavuze ko yiteguye kwimakaza ubuyobozi bushyira mu gaciro kandi bugakorera mu mucyo, ndetse no kurwanya ruswa mu nzego zose.

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwa Perezida Macky Sall wayoboraga Sénégal, washimye uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze, ndetse ashimira Bassirou Diomaye Faye, imibare igaragaza ko ari we watsinze.

Diomaye wari umaze iminsi mike avuye muri gereza, yari ahagarariye ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et la Fraternité), yari ahataniye uyu mwanya n’abandi bakandida barimo Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Perezida Macky Sall abinyujije kuri X yagize ati “Nakuriye ingofero imigendekere myiza y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 24 Werurwe mu 2024, ndetse ndashimira uwatsinze, Bassirou Diomaye Faye, aho imibare igaragaza ko ari we watsinze. Ni intsinzi kuri demokarasi ya Sénégal.

Diomaye yatoranyijwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall, Ousmane Sonko, bitewe n’uko we atemerewe guhatana muri aya matora kuko ari gukurikiranwa mu butabera, bombi ni abarwanashyaka ba PASTEF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka