Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Columbia

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), bayobowe na Professor Modupe Akinola aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.

Aba banyeshuri bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024.

Uru ruzinduko rw’aba banyeshuri ruri muri gahunda ya Chazen Global Immersion Program, aho bari kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere, gukemura amakimbirane ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi, ku nsangamatsiko igira iti: “Lessons from Rwanda on Conflict, Leadership and Business Opportunities”.

Aba banyeshuri bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare, ndetse na Ange Kagame, Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Kaminuza y’Ubucuruzi ya Columbia, ni Ishuri ryigenga ryigisha ibijyanye n’Ubucuruzi rikaba ribarizwa mu mujyi wa New York. Iyo kaminuza yashinzwe mu 1916, ikaba ari rimwe mu mashuri atandatu y’Ubucuruzi abarizwa mu cyitwa ‘Ivy League’ ndetse kandi ni rimwe mu mashuri y’ubucuruzi akuze ku isi.

‘Ivy League’ ni ihuriro rihuza amashuri yigisha ibijyanye n’Ubucuruzi, rikaba ribarizwamo agera ku umunani akomeye y’ubucuruzi harimo nka Kaminuza ya Brown, Kaminuza ya Columbia, Kaminuza ya Cornell, Ishuri rikuru rya Dartmouth, Kaminuza ya Harvard, Kaminuza ya Pennsylvania ibarizwamo ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton, Kaminuza ya Princeton na Kaminuza ya Yale.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka