Perezida Kagame na Salva Kiir baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi muri iki gihe w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, n’intumwa ayoboye zirimo Dr. Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir bahuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare, muri Village Urugwiro.

Mu bari baherekeje Perezida Salva Kiir, harimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari nawe wamwakiriye ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Perezida Kagame na Salva Kiir, baganiriye ku kamaro ko gukemura intandaro y’umutekano muke mu karere, ndetse n’ibindi bikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Sudani y’Epfo, Lily Adhieu Martin, yatangaje ko uru ruzinduko rwa Salva Kiir mu Rwanda nk’Umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agomba kurukomereza mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Salva Kiir yateguye uru ruzinduko mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe kivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka