Nyuma y’imyaka 30 babashije kubohoka bakira ibikomere (Ubuhamya)

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye ababo, baratangaza ko nyuma y’imyaka 30 aribwo babashije kubohoka, bakira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba na bo bagiye kwigisha bagenzi babo kugira ngo bakire ibyo bikomere.

Bahanye urumuri nk'ikimenyetso cy'uko bamurikiwe kandi babona neza imbere yabo
Bahanye urumuri nk’ikimenyetso cy’uko bamurikiwe kandi babona neza imbere yabo

Abamaze kubohoka kuri ibyo bikomere ubu bibumbiye mu matsinda atandukanye, yiswe ‘Abubatsi b’Amahoro’ kugira ngo bakore imirimo itandukanye ikomeza kubahuza no kubateza imbere kandi bagakomeza kuganira ku buryo bwo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Umwe muri abo barokotse Jenoside avuga ko yahohotewe muri Jenoside agafatwa ku ngufu n’abagabo 20, bakaba bafungiye icyo cyaha ariko akaba yaragiye yihimurira ku bana bakomoka muri iyo miryango y’abamuhohoteye.

Agira ati “Iyo nahuraga n’abana bo mu muryango w’abampohohoteye narabakubitaga nkanabaniga, cyangwa nkumva nanabica, ariko ubu nyuma y’ibiganiro nabashije gukira ibikomere numva ntangiye kwigirira icyizere kandi natangiye gusaba imbabazi abo bantu nagiye mpohotera”.

Ku rundi ruhande, hari uwagize uruhare muri Jenoside agambanira umuntu wari inshuti ya se aricwa aroshywe muri Nyabarongo. Avuga ko yakomeje guhisha icyo cyaha, nyuma aza gufungwa ariko afungurwa nyuma y’imyaka irindwi atacyemeye.

Nyuma gato yaje kongera gushinjwa ko yakoze Jenoside mu gihe cy’Inkiko Gacaca, maze arirega noneho yemera icyaha asaba imbabazi, akatirwa gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro (TIG) mu gihe cy’imyaka itatu.

Abamaze ibyumweru 16 baganirizwa bize byinshi bizabafasha kwiteza imbere
Abamaze ibyumweru 16 baganirizwa bize byinshi bizabafasha kwiteza imbere

Uwo muturage avuga ko arangije igihano yari afite ipfunwe ryo guhura n’abo mu muryango yiciye, ariko amaze guhabwa amahugurwa yateye intambwe yo gusaba imbabazi, ubu na we ni umwubatsi w’amahoro.

Agira ati “Iyo myaka yose ishize nari narabuze aho mpera mbavugisha ariko nyuma yo guhugurwa, ubu nanjye ndagira inama abagikomeje kwinangira gutera intabwe bakavugisha ukuri kuko kurakiza”.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa na serivisi mu muryango wita ku Isanamitima witwa ‘Ubuntu Center for Peace’ Mukeshimana Marie Louise, avuga ko kugira ngo abahawe ibiganiro babashe gukira babinyujije mu buryo bwo guhuza abafite ibibazo by’ihungabana bakaganira ku bibazo byabo mu cyo bita ‘Mvura Nkuvure’.

Mukeshimana avuga ko bamaze kugera ku baturage basaga ibihumbi birindwi
Mukeshimana avuga ko bamaze kugera ku baturage basaga ibihumbi birindwi

Avuga ko mu Karere ka Kamonyi harimo abahuguwe bahugura abandi bazwi nk’Abubatsi b’Amahoro basaga 280, bakaba bamaze gufasha abantu bafite ibibazo basaga 7.000 barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakoze Jenoside bafunguwe.

Mukeshimana avuga ko abaganirizwa bamara ibyumweru 16, bakarangiza bamaze gukira ibikomere, gukira agahinda gakabije, gukira ihungabana, gukira umuhangayiko, ibyo bigatuma abamaze gukira batangira kwigirira icyizere bagatangira gukora bakiteza imbere.

Agira ati “Iyo barangije icyiciro cya mbere cy’ubusabane, batangira gahunda yo kwigira, bakibumbira mu matsinda bagafashanya, bigatuma iyo bahuye bakomeza kugirana inama bakarushaho gukira no kugira icyizere cyo kongera gukora”.

Batanze ubuhamya bw'uko babohotse ubu bakaba babanye neza
Batanze ubuhamya bw’uko babohotse ubu bakaba babanye neza

Avuga ko muri iki gihe cyo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari byiza ko abakize ibikomere bagira uruhare mu gufasha bagenzi babo, baba abafunguwe ku cyaha cya Jenoside cyangwa abarokotse Jenoside.

Agira ati “Uko barushaho kuganira uko umuntu yizewe, uko yiyizeye n’uko bamwizera, bituma umuntu amenya uko yubaka ituze ryo ku mutima, kuko baba bamaze kumenya gucukumbura imbogamizi, aho bava aho bageze n’aho bagana”.

Mukeshimana avuga ko muri rusange ibikomere bya Jenoside bigenda bigabanuka, bikagaragazwa no kuba abantu batacyishishanya, kubasha gusinzira no kutarota inzozi mbi, no kuba umuntu atewe ishema no kutibona mu moko, ahubwo abantu bakaba babasha gusabana no kwiteza imbere bagamije kwikemurira ibibazo.

Abayobozi bakurikiye ubuhamya butandukanye bw'abarangije amahugurwa
Abayobozi bakurikiye ubuhamya butandukanye bw’abarangije amahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka