Nyagatare: Muri Gicurasi imihigo yose izaba yamaze kweswa

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.

 Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku kwezi k’ubukangurambaga aho abagize Inama Njyanama y’Akarere bazajya mu baturage hagamijwe kubakangurira kwitabira gahunda za Leta no kugira uruhare rufatika mu kwesa imihigo y’Akarere.

Ni ukwezi gufite insanganyamatsiko igira iti “Imparirwakurusha nkore neza bandebereho.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko uku kwezi ngarukamwaka bagukora bagamije kwegera abaturage babashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa no kubibungabunga kugira ngo birambe.

By’umwihariko uyu mwaka ukwezi k’umujyanama kuzibanda ku gusobanurira abaturage igishushanyo mbonera cy’Akarere mu mijyi ya Nyagatare, Rukomo, Rwimiyaga, Mimuli, Rukomo na Karangazi.

Ati “Ni ukubegera kuko tubona ko hakenewe ko abaturage babisobanukirwa bakamenya uruhare rw’ubuyobozi ariko na bo bakamenya uruhare rwabo ntihabeho kubusanya mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.”

Ikindi ariko ngo bazanahura n’ibyiciro bitandukanye by’abantu ndetse n’ubundi bukangurambaga butandukanye harimo gushishikariza abaturage kwifotoza no gufata indangamuntu n’ibindi.

Uku kwezi kandi kuzibanda ku mitangire ya serivisi ndetse n’isuku cyane cyane ku bigo by’amashuri n’iby’ubuvuzi.

Ariko nanone ngo bazagira n’umwanya wo kuganira n’abaturage ku bijyanye n’uruhare rwabo mu kwesa imihigo y’Akarere kugira ngo bayigire iyabo ndetse inihutishwe kugira ngo mu kwezi kwa Gicurasi izabe yose yamaze kweswa 100%.

Ukwezi k'umujyanama kwatangijwe n'imurikabikorwa ry'abikorera, ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri Pudence Rubingisa
Ukwezi k’umujyanama kwatangijwe n’imurikabikorwa ry’abikorera, ryafunguwe ku mugaragaro na Guverineri Pudence Rubingisa

Agira ati “Impamvu twegera abaturage ni ukugira ngo uruhare rwabo rugaragare kugira ngo imihigo twahize tuyese, yihute irangire vuba ndetse dufite n’umwihariko w’uko twifuza ko yihuta cyane bitewe n’izindi gahunda ziri imbere zijyanye n’amatora, turashaka ko tutazageza mu kwezi kwa karindwi ahubwo tukabikora kare mu kwa gatanu, mu kwa gatandatu.”

Uyu mwaka w’imihigo, Akarere ka Nyagatare kahize imihigo 115, muri uku kwezi kwa Werurwe bakaba bageze kuri 79% bayesa.

Ukwezi k’umujyanama kwabanjirijwe n’imurikabikorwa ry’abikorera ryafunguwe ku mugaragaro tariki 15 Werurwe rigasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024 rikaba rihuje abamurika 65 bamurika ibintu bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka