Nyabihu: Bamazwe impungenge baterwaga n’ikiraro cya Gitebe cyangiritse

Abatuye Umurenge wa Jomba na Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikiraro cya Gitebe gikomeje kwangirika, bakagira impungenge z’impanuka abanyeshuri bacyambuka bajya ku ishuri bashobora kuhagirira, dore ko cyegereye ikigo cy’ishuri, gusa ubuyobozi bwavuze ko kigiye gukorwa bidatinze.

Abanyeshuri bato bambutswa n'abarimu ndetse n'ababyeyi babo
Abanyeshuri bato bambutswa n’abarimu ndetse n’ababyeyi babo

Mu baganiriye na Kigali Today, bavuze ko icyo kiraro kinyuraho umubare munini w’abaturage bo muri Jomba na Mulinga, ndetse n’abo mu Murenge wa Rambura, ariko bakagirira impungenge cyane abanyeshuri biga kuri GS Gitebe ryegereye icyo kiraro.

Ni ikiraro bigaragara ko gikomeye kuko gikoze mu nkingi z’ibyuma, ariko inzira y’abagenzi ikaba ikoze mu mbaho, zikaba zaramaze gusaza, aho hagaragara imyobo ishobora guteza impanuka ku bambuka icyo kiraro, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Umwe muri abo babyeyi barerera muri GS Gitebe yagize ati “Impamvu dufite impungenge cyane, ni uko abanyeshuri barenga 800 bambuka iki kiraro mu gitondo na nimugoroba, abo bana harimo abato bo muri Gardienne (amashuri y’incuke), abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye”.

Ikiraro cyarangiritse
Ikiraro cyarangiritse

Arongera ati “Abo bana batoya iyo bahanyura usanga biteye ubwoba, bigasaba ko bamwe bategereza bakuru babo bakagenda babateruye, hari n’ubwo bamwe mu babyeyi bibatera impungenge bakiyizira ku kiraro kwambutsa abana babo”.

Mugenzi we witwa Dusingizimana Théophile ati “Iki kiraro kidutera impungenge kuko abana benshi bakinyuraho bajya kwiga, usanga bamwe mu babyeyi bibasaba guherekeza abana bakabanza kubambutsa. Imbaho zarashaje harimo imyenge minini ishobora guteza ibibazo abacyambuka”.

Arongera ati “Mu masaha y’ijoro, kucyambuka ntibyoroshye, ariko no ku manywa kubera ko abanyeshuri bacyambuka baba ari benshi kandi bakina, bashobora gusunikana gato bakaba bagwamo, badufashe basane iki kiraro kuko kiraduhangayikishije”.

Bafite impungenge z'uko iki kiraro gishobora guteza impanuka
Bafite impungenge z’uko iki kiraro gishobora guteza impanuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mulinga, Rusingiza Heslon, aganira na Kigali Today, yahumurije abo baturage avuga ko icyo kiraro kiri mu nzira zo kubakwa.

Yagize ati “Umuhanda wa Gitebe watangiye gukorwa, icyo kiraro rero nacyo bagiye kugikora rwose, n’ubu hari ikiraro cy’ahitwa Kayanza barakirangije, barakurikizaho kiriya”.

Imbaho zigikoze zirashaje
Imbaho zigikoze zirashaje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka