Ngororero: Irondo rigenzura ayandi ryatumye abajura babicikaho bihangira imirimo

Abaturage bo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, baratangaza ko ubu bafite umutekano usesuye, nyuma yo gutangiza ubugenzuzi bukorwa n’irondo rigenzura ayandi mu Murenge wose.

Irondo rigenzura ayandi ryaciye ubujura
Irondo rigenzura ayandi ryaciye ubujura

Iryo rondo rigenzura ayandi ritaratangira gukora, Umurenge wa Hindiro wari wiganjemo ikibazo cy’abajura biba insinga, abatobora inzu, uburaya n’ubusinzi, bamwe mu bakekwagaho ibyo byaha n’imyitwarire mibi bakaba barafahswe barafungwa, abandi bakaganirizwa bakabicikaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Musabyimana Japhet, avuga ko irondo rigenzura ayandi ryagabanyije cyane ibikorwa by’ubujura n’imyitwarire mibi, kuko wasangaga higanje ubujura bw’insinga.

Agira ati “Hindiro wari Umurenge wa mbere mu Karere ka Ngororero mu bujura bw’insinga, ariko aho irondo rigenzura ayandi ritangiriye, abanyerondo ntibongeye kwirara ngo bitahire, byatumye rero abibaga bafatwa”.

Yongeraho ati “Ikibazo cyabaye ni uko iyo twamaraga kugenzura irondo mbere, abanyerondo babonaga ko nta kindi kibazo gihari bagataha, abajura babacunze bagatangira kwiba bwacya tukibaza uko byagenze. Abaturage ubwabo bahisemo kwitoramo abantu b’abasore bagenzura irondo kugeza bukeye”.

Musabyimana avuga ko kugeza ubu hari amatsinda abiri y’abantu 12, barimo abasore n’abagabo bamaze kureka ubujuru n’indi myitwarire mibi, ubu bakaba baritabiriye imirimo itandukanye irimo ububaji, gupakira no gupakurura imodoka, gusudira n’ibikorwa by’isuku bikoreshwa amaboko, kugira ngo badasubira mu ngeso mbi.

Agira ati “Abari basanzwe biba bamwe barafunzwe abandi baza gusaba imbabazi, biyemeza kutongera kwiba tubahangira imirimo kandi ubu bameze neza nta bikorwa b’ubujura bikirangwa iwacu, kuko ntaho banyura ngo bibe kandi bakeneye amafaranga, ubu rero twabafashije kwifasha”.

Umuyobozi w’itsinda rikora mu bubaji n’indi mirimo y’amaboko, wahoze mu bikorwa by’ubujura, Nzabonimpa Mustafa, avuga ko bameze neza kuko ntawe ugitegereje gufungwa cyangwa kujyanwa mu nzererezi, kuko ubu icyo bashatse bakigurira.

Agira ati “Mbere tutarabona icyo dukora twajyaga mu bujura, gutega abantu nijoro tukabambura amatelefone, ariko ubu ibyaha byaragabanutse cyane kuko abantu babonye imirimo byanatumye umutekano ugaruka, ntawe ucyiba insinga nta n’abagitobora inzu”.

Yongeraho ati “Ubuzima bwacu bwararokotse kuko nk’abo twashikuzaga telefone bagusumbije imbaraga cyangwa bafite intwaro babaga bakwivuna, gutobora inzu nabyo byashoboraga guteza impfu”.

Asaba ubuyobozi gukomeza guhoza ijisho ku rubyiruko rugaragara ko ntacyo rukora, kuko ari rwo ruba rurekereje ngo rwirohe mu ngeso mbi zirwangiza, babagire inama bajye mu mirima bahinge banafashe ababyeyi kuko ngo birirwa mu rusimbi kandi bikavamo ibibazo.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha kurwanya iyo myitwarire mibi, ubu Umurenge wa Hindiro uri mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ibyo bituma umurynago Nyarwanda uhungabana, binyuze mu irondo rigenzuira ayandi bise ‘Umutekano iwawe ishema ryanjye’, ubwo bukanguramabaga bukaba buzanatangwamo ibihembo mu marushanwa y’umutekano n’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umurenge wa Hindiro ukomeje kuba indashyikirwa muyindi mirenge kubera abayobozi bawo b’inyangamugayo n’abaturage bamaze kuba inyangamugayo.
Udushya duhari rwose indi mirenge ikoze ityo Akarere ka Ngororero kaza kw’isonga muturere twose!

Japhet komereza aho!

Hatangimana Alexis yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Hindiro Yacu Imbere cyane " Kubera iki Kandi mpari" ,ntabwo ubujura bwari kuhaguma kandi ubushake nubushobozi buhari,ubufatanye muri byose niryo banga ryo kugera ku iterambere rirambye,Gushaka ni ugushobora n’ibindi tuzabigerageze. Imbere heza Hindiro We💃💃💃

Ruth yanditse ku itariki ya: 27-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka