Ndatekereza ko u Rwanda ari intangarugero mu nzego nyinshi - Perezida Pavel

Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel, uri mu Rwanda aho yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, asanga u Rwanda ari Igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu nzego zitandukanye ku buryo hari byinshi byo kurwigiraho.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 06 Mata 2024 ubwo we na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze cyane ku mubano hagati y’Ibihugu byombi.

Agaruka ku mubano w’Ibihugu byombi, Perezida Pavel yavuze ko Perezida Paul Kagame ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ubushake, ku buryo ubwo bushake butuma haboneka umusaruro mwiza.

Yagize ati “Twiteguye kubakira kuri ubwo bushake, tugafungura tukaganira ku zindi ngingo twafatanyamo. Nishimiye umubano n’ubufatanye dufitanye n’u Rwanda kuko twembi dufitemo inyungu, kubera ko buri ruhande rufite icyo rwatanga.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka gushima intambwe nziza Igihugu ndetse n’ubuyobozi bwanyu bagezeho mu myaka 30 ishize, atari mu bijyanye no guhagarika ubwicanyi gusa n’ubwiyunge, ahubwo no mu bijyanye no kubaka ikoranabuhanga rigezweho, guhanga ibishya, ndatekereza ko Igihugu cyanyu ari intangarugero mu nzego nyinshi, yewe no ku Burayi.”

Umubano w’Ibihugu byombi ushingiye ahanini ku kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cya Czech cyarahagaze aho ibindi byatinye guhagarara bitewe n’uko cyari gifite umwanya udahoraho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye, kivuga ibyo abandi batigeze bavuga ko ibirimo kubera mu Rwanda ari Jenoside mu gihe abandi babyitaga ubwicanyi bushingiye ku gusubiranamo kw’amoko.

Perezida Paul Kagame yashimye cyane uruhare rwa Czech mu kugaragaza no gusaba amahanga kugira icyo akora igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wo muri Czech niba mu myaka 30 ishize abona hari isomo Umuryango w’Abibumbye wize ku byabaye mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yamusubije ko ntaryo abona bakuyemo kubera ko hari amakosa menshi akomeza kugenda akorwa hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Turabona amakosa menshi akorwa hirya no hino, dufite amakimbirane, turabura abantu benshi, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi birasenyuka, benshi bakahaburira ubuzima, iyaba rero isomo ryarizwe, hari ibyo ureba ukavuga uti ibi byagakwiye kuba byarahagaritswe bigitangira iyo haba hari ubushake bwo kureba ibintu ukareba umuzi wabyo ubundi ukabikemura.”

Perezida Kagame asanga biba bitarananiwe gukemurwa cyangwa guhagarikwa ahubwo hari ikiba kibyihishe inyuma gituma bidahagarikwa n’ababifitiye ubushobozi, kuko uretse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 30 ishize hari n’izindi ngero nyinshi z’ibirimo kuba.

U Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye na Repubulika ya Czech mu bijyanye n’Igisirikare n’umutekano, mu kubaka ibikorwa remezo, ubuzima ndetse no mu zindi nzego zitandukanye, hamwe n’ibindi bateganya gukomeza kwaguriramo ubwo bufatanye.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika ya Czech, Général Petr Pavel yifatanya n’abandi bayobozi batandukanye barimo Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba bifatanya n’Abanyarwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024 mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka