Mwigire ku bandi, ariko iteka mujye mureba ibibafitiye umumaro: Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza, gushishoza, bakigira ku bandi, ariko iteka bakareba ibibafitiye umumaro, ndetse anabibutsa kwirinda inzoga kuko atari iz’abato.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo guhemba Inkubito z'Icyeza
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo guhemba Inkubito z’Icyeza

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, mu muhango wo guhemba abanyeshuri b’abakobwa 216 batsinze neza mu mashuri abanza, Icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye, biswe Inkubito z’Icyeza, wabereye mu ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School, riri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Nyuma yuko Inkubito z’Icyeza bahembwe ibirimo za mudasobwa, ibikapu, ibikoresho byifashishwa mu isuku n’ibindi birimo amafaranga yo kwifashisha batangira kwizigamira, Madamu Jeannette Kagame yabashimiye cyane, ababwira ko uyu munsi bashobora guhitamo kuba imbarutso y’icyo bifuza kubona mu muryango nyarwanda w’ejo hazaza, haba kuri bo ubwabo no ku bazabakomokaho, abasaba kandi gushishoza bakareba ibibafitiye umumaro.

Yagize ati “Mushishoze rero, mwige, mwigire ku bandi, ariko iteka mujye mureba ibibafitiye umumaro, ibyo byose bigomba kugira aho byubakiye, harimo ubumenyi. Ni ngombwa ko mukomeza kwiga neza mukazavamo abakobwa n’abagore b’icyitegererezo, bazakomeza gutoza bagenzi babo imyigire, imyifatire ndetse n’imitekerereze yagutse, nk’uko mwabitangiye mu bikorwa bitandukanye mukora nk’Inkubito z’Icyeza.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye kandi Inkubito z’Icyeza, kwita kuri gahunda ya Inzoga si iz’abato ndetse na Tunyweless.

Yagize ati “Mwabihera nko kuri gahunda ya Inzoga si iz’abato na Tunyweless, bumwe mu bukangurambaga bwatangijwe na Leta y’u Rwanda, ni ukurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakuru, uruhare rwanyu mu kwirinda ndetse no kurinda bagenzi banyu ni uruhe? Benshi mugendana n’ibigezweho cyane, ibyo mubona ku mbuga nkoranyambaga, ushobora kuhigira byinshi ni byo, ariko mushobora no kuhahurira n’ibishuko byinshi.”

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Uwamariya bahemba umwe mu Nkubito z'Icyeza
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Uwamariya bahemba umwe mu Nkubito z’Icyeza

Bamwe mu rubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza, by’umwihariko abahembwe kuri uyu munsi, bavuga ko bishimiye cyane kuba bahembwe na Madamu Jeannette Kagame, kandi ko byarushijeho kubatera imbaraga zo kurushaho gushyira umwete mu byo biga, kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa, gusa ngo ntibabigeraho igihe cyose bakoresha inzoga n’ibiyobyabwenge.

Aliane Niwomugisha wiga mu mwaka wa kane muri Collège Saint André, ati “Icyo nkuyemo ni uko tugomba kwirinda kunywa inzoga, kuko zishobora gutuma usubira inyuma. Niba bakubwiye ko uri Inkubito y’Icyeza, ugomba gukomerezaho, ntabwo ugomba gusubira inyuma, tugomba kuzirwanyiriza kure, tugafasha n’inshuti zacu zishobora kuba zizinywa, tukababwira ibibi byazo bakaba bazireka.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko nubwo bafite aho bageze, ariko bakibona imbogamizi mu mibereho n’imyigire y’umwana w’umukobwa.

Ati “Navuga nk’umubare w’amasaha menshi akora wenyine, imirimo yo mu rugo ashobora gufatanya na musaza we, ubwumvikane bucye mu miryango imwe n’imwe, kuva mu ishuri kubera kubura amikoro no kubura gikurikirana, kutagira amakuru y’ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina riviramo abangavu bamwe na bamwe kuba ababyeyi bakiri bato, kandi na bo bari bagikeneye kurerwa.”

Nubwo ku ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School hahembewe abanyeshuri 216, baturutse mu Turere tugize Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bo bice bigize Umujyi wa Kigali, biteganyijwe ko abandi 735 bazahemberwa ku bigo by’amashuri byabo biri hirya no hino mu Gihugu, kubera ko hagomba guhembwa abarangije mu myaka y’amashuri ya 2021-2022 na 2022-2023, bose bangana na 951.

Gahunda yo guhemba Inkubito z’Icyeza yatangiye mu 2005, itangizwa n’Umuryango Imbuto Foundation, kugira ngo bashimire abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu masomo biga, no gukora ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa hagamijwe kumwibutsa ko ashoboye kandi ko ari indashyikirwa, akanibutswa ko kwiga ari yo ntwaro izamufasha kugira ngo azabe Umunyarwandakazi wifuzwa.

Kuva gahunda yo guhemba Inkubito z’Icyeza yatangira, abanyeshuri bose bamaze guhembwa ni 6,681.

Reba ibindi muri izi videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka