NIDA yatangije icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’indangamuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ku biro by’Umurenge wa Kinigi hazindukiye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.

Mu bitabiriye iyo gahunda harimo n'abanyeshuri
Mu bitabiriye iyo gahunda harimo n’abanyeshuri

Ni muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, y’icyumweru kijyanye n’ubukangurambaga bugamije gufotora abadafite indangamuntu no gukemura ibibazo by’irangamimerere, byakunze kuba imbogamizi ku baturage bifuza icyo cyangombwa.

Icyo cyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira igikorwa cyo kwifotoza ,no gusuzuma ibibazo biri mu irangamimerere yabo, cyatangijwe mu gihugu hose kuva ku itariki 26 Gashyantare kugeza ku itariki 01 Werurwe 2024.

Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage by’umwihariko abo mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu Murenge wa Nyange, Kinigi na Musanze, bakomeje kugaragaza ko bamaze igihe kinini basiragira bashaka indangamuntu, hagaragaramo n’abafite imyaka 30 babaho nta ndangamuntu.

Mu bibazo abo baturage bagaragarije Kigali Today mu nkuru yanditse mu minsi ishize, bavugaga ko mu bibabuza kubona icyo cyangombwa, harimo kwibura mu bitabo by’irangamimerere bakangirwa gufotorwa.

Mu badafite indangamuntu harimo n'abagore ndetse n'abagabo
Mu badafite indangamuntu harimo n’abagore ndetse n’abagabo

Bakemeza ko kubaho nta Ndangamuntu bibagiraho ingaruka zo kubura serivisi zigenewe umuturage, zirimo gusuzumisha inda ku bagore batwite, kutagira mituweli, kubura akazi mu mirimo itandukanye irimo igisirikare, ubushoferi, kudasezerana mu mategeko ku bashakanye ndetse no ku bifuza kurushinga n’izindi.

Abashinzwe irangamimerere muri iyo mirenge, baratunga agatoki bamwe mu baturage batita ku byo basabwa, aho usanga batariyandikishije mu bitabo by’irangamimerere bitewe n’uko basanga ibyo bakora n’aho bakorera bitabasaba indangamuntu, batanga urugero ku bashumba (abaragira inka).

Bagaragaje n’izindi mbogamizi, zirimo ibikoresho bike mu mitangire y’iyo serivisi, aho ngo imirenge itatu ikoresha imashini imwe ifotora.

Ni muri urwo rwego NIDA, yateguye icyo cyumweru cy’ubukangurambaga mu gihugu hose, aho abakozi b’icyo kigo begereye abaturage mu mirenge, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine.

Ati “Ni ubukangurambaga bwo kugira ngo abafite ikibazo bamaze igihe kinini bashaka indangamuntu, iyo serivisi bayihabwe. Turabwira n’abo mu mashuri kwitabira iyo gahunda n’ubwo gahunda zabo z’amashuri zitajya zibemerera kuboneka igihe cyose, ariko ubu ngira ngo muri iyi minsi bafite umwanya wo kujya kwifotoza, Ni yo mpamvu bari kwitabira iyi gahunda”.

Ibikoresho bifotora ngo biracyari bike
Ibikoresho bifotora ngo biracyari bike

Uwo muyobozi yavuze ko ubwo bukangurambaga bwatangijwe hirya no hino mu gihugu, ariko bwibanda cyane mu Karere ka Musanze, aho basanze abaturage benshi bakeneye iyo serivisi, ubuyobozi bw’Akarere buganira na NIDA bashyira umwihariko muri ako karere.

Yavuze ko gahunda yo kwifotoza ku bashaka indangamuntu itareba ubu bukangurambaga gusa, ahubwo ko na nyuma yabwo izakomeza.

Ati “Abanditsi b’irangamimerere, mu byo bashinzwe harimo gufotora abashaka indangamuntu, ibyo bakabikora mu buryo buhoraho, ni yo mpamvu na nyuma y’ubu bukangurambaga iyo serivisi izakomeza gutangwa nk’uko bisanzwe”.

Abaturage benshi bo mu Murenge wa Kinigi, Nyange na Musanze bitabiriye iyo serivise
Abaturage benshi bo mu Murenge wa Kinigi, Nyange na Musanze bitabiriye iyo serivise
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka