Musanze: Never Again Rwanda yagaragaje ahakiri ibyuho mu gutoranya abafashwa

Umuryango Never Again Rwanda usanga mu Karere ka Musanze hakiri ibyo kunozwa, kugira ngo intego Leta yihaye ya gahunda zigamije kuvana abatishoboye mu murongo w’ubukene zirusheho kubahirizwa, kandi zitange umusaruro uko bikwiye.

Haracyari ibisigisigi by'amarangamutima na ruswa mu gutoranya abagenewe Girinka
Haracyari ibisigisigi by’amarangamutima na ruswa mu gutoranya abagenewe Girinka

Izo gahunda zirimo nka Girinka, VUP, koroza abaturage amatungo magufi, kwigisha imyuga, kuzamura ubuhinzi binyuze mu gutanga imbuto, ifumbire. Mu isesengura uyu muryango wakoze harebwa uko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zikirimo n’ibyo abagenerwabikorwa bazo bifuza ko byakosoka; wagaragaje ko hakiri ibisigisigi mu bijyanye n’uburyo bwo gutoranywamo kuko hari abakibikorana amarangamutima, icyenewabo na ruswa n’ubwo atari benshi.

Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze, agira ati “Mu gutoranya abagenerwabikorwa b’izo gahunda bigaragara ko hari intambwe yatewe mu kubikora binyuze mu mucyo, kuko bibera imbere y’Inteko y’Abaturage, ariko ntiwabura kuvuga ko hakiri aho bigaragara ko bikoranwa amarangamutima”.

Ati “Mfatiye nko ku rugero rwa bamwe mu bagenwa guhabwa inka, hari aho usanga mu bashyizwe ku rutonde rw’abazigenewe, rutabuzeho umubare runaka w’abantu ushobora gusesengura ugasanga bararushyizweho nyamara bigaragara ko bafite ubushobozi bwo kuba bazigurira. Mu gihe bikozwe uko rero, umuntu utishoboye wakagombye guhabwa iyo nka ngo ijye imukamirwa yihaze ku mata n’ifumbire anasagurire amasoko ntibiba bigishobotse, kuko haba hari uwamwitambitse agatanga ruswa y’ikiziriko kugira ngo arujyeho”.

Yungamo ati “Izo mbogamizi kimwe n’izindi zigenda zigaragara zirimo nk’iz’abakora imirimo bahemberwa, ntibabonere igihe amafaranga baba bakoreye, banayahabwa akabagera mu ntoki babanje gukatwa aya Ejo Heza, hatanabayeho kubanza kuganirizwa byimbitse ngo bamenye inyungu ibyo bikorwa bibafitiye. Ibyo bigaragara nk’ibikenewe kunozwa mu buryo bikorwamo, kugira ngo koko izo gahunda abazigenewe bazibonemo umusaruro ufatika”.

Abaturage bavuga ko muri uko kugena abafashwa kuva mu bukene nyamara batabikwiye, hari abo bidindiza bagahora ari umuzigo kuri Leta.

Itangishaka Venant agira ati “Umuturage ahora inyuma, agahora ahanze amaso Leta ko ariyo igomba kumugoboka ari na ko yivovotera ubuyobozi, abutunga agatoki kugira intege nke mu kugira urwego runaka igeza ku muturage”.

Ati “Uko gushyira mu bikorwa izo gahunda mu buryo budafututse bigizwemo uruhare na bamwe mu bashinzwe kubikurikirana, ku rwego rwo hasi mu midugudu n’utugari bagamije indonke ntibanoze inshingano, habeho gukomeza kubahagurukira bareke kuzambya ibyo izo gahunda zashyiriweho, mu kwirinda ko abantu runaka ziba zarateganyirijwe zitabageraho”.

Hari abakora imirimo bahemberwa nko muri gahunda ya VUP bagatinda guhembwa bakanakatwa amafaranga batasobanuriwe
Hari abakora imirimo bahemberwa nko muri gahunda ya VUP bagatinda guhembwa bakanakatwa amafaranga batasobanuriwe

Ntirenganya Martin, Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza mu Karere ka Musanze, avuga ko bashyize imbaraga mu gukurikiranira hafi uko imibereho y’abaturage irushaho guhinduka, no kureba uko ahakiri imbogamizi zikemuka.

Ati “Ni byiza kwikebuka abantu bagasesengura ahari ibibazo bishingiye ku kuba gahunda nk’izo ziba zitanogejwe uko bikwiye no kwihutira kubikosora, ugaragaye ko afite uruhare mu gutuma zishyirwa mu bikorwa mu buryo butanoze, butanyuze mu mucyo akurweho icyizere ndetse abihanirwe byaba mu rwego rw’akazi n’urw’amategeko”.

Mu Karere ka Musanze muri rusange habarurwa abantu bashoboye gukora, ariko batishoboye babarirwa mu bihumbi 50. Gahunda zigamije gutuma bivana mu bukene, zikaba zigenda zishyirwa mu bikorwa mu byiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka