Musanze: Bibukijwe ko umutekano n’iterambere by’umuryango bitagerwaho umugore atabigizemo uruhare

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, agaragaza ko umutekano n’iterambere by’umuryango bidashobora kugerwaho mu buryo busesuye, umugore atabigizemo uruhare.

Abagore b'i Musanze bishimira ibyo bagezeho
Abagore b’i Musanze bishimira ibyo bagezeho

Agahera aha asaba abagore kugira uruhare mu gusesengura no kurandura ibibazo byose bikigaragara nk’ibibangamiye umuryango, kugira ngo n’Igihugu kizagere ku ntambwe yifuzwa.

Ubu butumwa yabugarutseho, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, byabaye ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, byabimburiwe n’akarasisi kakozwe n’abagore, barimo abibumbiye mu mashyirahamwe, amakoperative, ibigo by’abikorera n’inzego za Leta harimo n’izishinzwe umutekano, aho bishimira intambwe umugore yateye muri uru rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.

Musabyimana Nadia, wo mu Kagari ka Kigombe agira ati “Twagize ubuyobozi bwiza bwafunguriye abagore urubuga babasha gutinyuka, abatari mu nzego zifata ibyemezo, bihangira imirimo, bakora ishoramari abandi bahuriza hamwe amaboko bazamuka mu iterambere. Abenshi ubu twishyurira abana amashuri, za mituweli, bamwe twiyubakiye inzu mbese iterambere igihugu kirimo turifitemo uruhare mu buryo bugaragarira buri wese”.

Abagore bamuritse ibyo bakora birimo n'ibijyanye n'ubukorikori
Abagore bamuritse ibyo bakora birimo n’ibijyanye n’ubukorikori

Bamwe mu bagore ariko, basanga hari imbogamizi zikibangamiye iterambere, zirimo amakimbirane, ihohoterwa, ubusinzi n’ibindi bituma umugabo n’umugore batuzuzanya, bigasubiza umuryango inyuma.

Mukamabano Domitille agira ati “Tugira ingero nyinshi z’abagore babayeho mu buzima bwo guhozwa ku nkeke n’abo bashakanye, babahora ko ntacyo bakora cyinjiriza imiryango, bapfa imitungo se, cyangwa bikanaturuka ku buharike n’ubushoreke. Ibyo usanga biteza umwuka mubi n’ubwumvikane bucye, bikurura amakimbirane, ihohoterwa, bikavamo no kuba hari abananirwa kubyihanganira bakishora mu biyobyabwenge n’ubusinzi”.

Izi mbogamizi zijyanye n’imyumvire ituma bamwe biheza, bakumva ko badafite agaciro mu muryango, ku buryo n’iyo bahohotewe cyangwa bakavutswa uburenganzira n’abo bashakanye, kuri bamwe babifata nk’ibisanzwe.

Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwo muri 2020, bwagendeye ku byo abagore batekereza ku gukubitwa n’abagabo bashakanye, aho mu babajijwe, abangana na 65% bagaragaje ugushyigikira ko gukubitwa k’umugore biturutse ku mpamvu runaka y’ikibazo yagiramo uruhare yaba mu rugo cyangwa hagati ye n’umugabo we ntacyo bitwaye.

Imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye
Imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye

Aho ibi bibazo bikiri nk’uko n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien abivuga, biteza ingaruka.

Ati “Ni hahandi uzasanga umuryango wugarijwe n’ubukene, imirire mibi mu bana kuko ababyeyi baba batagize umwanya wo gushakira hamwe icyatunga umuryango, bikaviramo abana guta amashuri bakaba inzererezi cyangwa bagaterwa inda imburagihe n’ibindi”.

Akomeza ati “Icyo dusaba abagore ni ukugira uruhare rufatika mu gukumira intandaro iyo ari yo yose yatuma ibyo bibazo bibaho, umugore akitabira gukora agateza imbere urugo, agakurikiranira hafi gahunda za Leta n’uko zishyirwa mu bikorwa kuko ariho amenyera ibimuteganyirizwa”.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wanabaye umwanya wo kumurika ibikorwa abagore bagezeho, birimo ibishingiye ku mwuga w’ubuhinzi, ubukorikori, ubucuruzi na serivisi batanga.

Imiryango 12 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko, aho mu Nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30: Umugore mu Iterambere”, abagore bakanguriwe kudasigara inyuma mu mahirwe yose abazengurutse Igihugu gikomeje kubashyiriraho, baharanira kurushaho gukorana n’ibigo by’imari, kwishyira hamwe, kwitabira ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ibindi.

Ni ibirori byitabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye
Ni ibirori byitabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira umugore nuwagaciro mukomeze mushyirimbere tubarinyuma

Nzaramba yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka