Musanze: Batangiye bahanahana igishoro none bageze ku ntera ishimishije y’iterambere

Abagore 50 bo mu Karere ka Musanze bihurije mu Ishyirahamwe ‘Iterambere ry’Umugore’, batangiriye ku guhanahana amafaranga y’igishoro bayishatsemo bo ubwabo, bagana ubucuruzi biteza imbere none bageze ku gikorwa cy’ubumuntu cya buri cyumweru, cyo kugemurira abarwariye mu bitaro ndetse bakaba banasura abantu bo mu Igororero.

Itsinda ry'abagore bahereye ku guhanahana amafaranga y'igishoro bakora imishinga y'ubucuruzi
Itsinda ry’abagore bahereye ku guhanahana amafaranga y’igishoro bakora imishinga y’ubucuruzi

Akimanizanye Salima uyobora iri Shyirahamwe rikorera mu Mudugudu wa Nduruma Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, ati “Ubwigunge bwari bwaraduhejeje mu ngo zacu, turi abakene twarabuze igishoro kiduhagurutsa. Twaje gutekereza uburyo twatizanya amaboko, dushinga iri shyirahamwe, tukagenda dukusanya amafaranga ibihumbi 150, yakuzura tukayaha umwe muri twe, akayashora mu mushinga uciriritse ushingiye ku bucuruzi bumubyarira inyungu y’amafaranga bwaba ubw’ibiribwa, kudoda n’ibindi. Ntibyatinze twese uko twatangiranye tubona icyo gishoro tugana ubucuruzi n’intumbero imwe y’ibikorwa bibyara inyungu”.

Ngo byabafashije kwisobanukirwa no kumenya uruhare rwabo mu kubaka iterambere ry’ingo kandi zitekanye.

Musabyimana Nadia wabashije kurihira abana amashuri agasana n’inzu yubakiwe, ni umwe mu bagaruka ku kamaro ko kwishyira hamwe n’abandi.

Ati “Abana banjye babiri barimo uwarangije amashuri yisumbuye n’undi ugeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Amafaranga y’ishuri, ibikoresho, imyambaro n’ibyo turya mbikesha iri tsinda. Nabashije gusana inzu nubakiwe n’abagiraneza yari iy’amategura itaragiraga n’inzugi, ndabisimbuza nyisakaza amabati nanashyiramo inzugi ndetse na plafond, ubushobozi bwose mbukesha iri tsinda”.

Akimanizanye Salama avuga ko kwishyira hamwe n’abandi byanafashije abagore kubaka imibanire myiza mu muryango.

Ati “Nta mudamu muri twe ugirana amakimbirane n’uwo bashakanye. N’uwo bibayeho turamwegera tugakurikirana ikibazo yagize, cyaba gishingiye ku mibereho cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose, tukagerageza kumwereka inzira zamufasha kugiha umurongo kigakemuka”.

Umushinga wo gutekera abantu benshi bateganya kuwagura bakagera no ku rwego rwo kwigurira amahema yakirirwamo ibirori
Umushinga wo gutekera abantu benshi bateganya kuwagura bakagera no ku rwego rwo kwigurira amahema yakirirwamo ibirori

Buri kwezi batekera abarwayi bo mu bitaro bakanagemurira abantu bo mu Igororero

Mu kubona ko ibikorwa bamaze kugeraho bikwiye kugirira n’abandi akamaro, aba bagore batekereje uburyo bajya bishakamo ubushobozi bw’amafaranga buri wese uko ashoboye buri kwezi, bakaba bagura ibiribwa bagatekera abarwayi bo mu bitaro batagira ababagemurira, bakabijyaniranya no gusura abari kugorwa mu Igororero.

Muri uku gutekera umubare munini w’abantu, banahakuye igitekerezo cy’umushinga wajya ubinjiriza amafaranga, bagura ibikoresho byifashishwa mu gutekera abantu bitabiriye ibirori n’indi minsi mikuru ihuza benshi, bakaba babikodesha, amafaranga avuyemo bakayazigama aho bateganya kuyabyaza umushinga wagutse.

Nyiransabimana Hamida agira ati “Abafite ibirori n’indi minsi mikuru bakeneye kubagaburira turabatekera tukabakodesha n’ibikoresho nkenerwa, amafaranga dukuyemo tukayazigama kuri konti y’itsinda twafunguje. Umunyamuryango wacu yagira nk’ikibazo cy’igihombo muri cya gishoro twamuhaye tukaba twamugoboka kugira ngo adasubira inyuma”.

Ati “Tugira abaduha ibiraka kenshi, aho nibura mu kwezi tutabura nk’ibihumbi 400 twinjiza, tukayagabanyamo kabiri igice kimwe tukayasaranganya tukayikenuza, andi tukayazigamira gusimbuza ibikoresho nk’amasafuriya, amasahani, amasorori n’ibindi biba byashaje cyangwa byangiritse”.

Aba bagore ngo bakomeje kwegeranya ubushobozi, buzabafasha kugera ku nzozi bafite z’umushinga wo kugura amahema manini agezweho, bazajya bakodesha kuko ngo basanze na wo wakunguka mu buryo bwihuse.

Akimanizanye Salima uyobora ishyirahamwe Iterambere ry'Umugore rigizwe n'abagore 50
Akimanizanye Salima uyobora ishyirahamwe Iterambere ry’Umugore rigizwe n’abagore 50
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka