Musanze: Bahangayikishijwe no gusabwa kuvugurura inyubako bya hato na hato

Abafite inzu mu masantere y’ubucuruzi yo mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, bahangayikishijwe n’itungurana rikabije bakomeje gukorerwa, ryo guhora bategekwa kuvugurura inyubako zabo bya hato na hato, bakemeza ko baterwa igihombo n’abakora nabi inyigo yabyo, aho mu myaka itatu basabwe kuzivugurura inshuro eshatu.

Basabwe kuvanaho imigongo bagashyiraho amakaro
Basabwe kuvanaho imigongo bagashyiraho amakaro

Bavuga ko mu myaka itarenze itatu basabwe kuvugurura inzu zabo inshuro eshatu, ibyo bikabadindiza mu iterambere ryabo kuko muri iryo vugurura ritungurana, bamwe bajya gufata imyenda mu mabanki, mu gihe batararangiza kwishyura, hakongera kuba andi muvugurura bigahora uko.

Baganira na Kigali Today, bavuze ko muri Mutarama 2021, abafite inzu z’ubucuruzi mu nkengero z’umujyi wa Musanze bose bategetswe gukuraho amarangi asanweho, bakayasimbuza irangi ry’ivu.

Bitarenze ukwezi kumwe, abo baturage babwiwe ko iryo rangi ritagezweho, basabwa kuryongeraho imitako ya Made in Rwanda izwi ku izina ry’imigongo, Kigali Today yandika inkuru igira iti “Imitako ya Made in Rwanda yarimbishije udusantere tw’Akarere ka Musanze”.

Kubera ko yari gahunda itunguranye hanategurwa inama ya CHOGM, bamwe muri abo baturage bafite inyubako mu masantere atandukanye, ngo biyambaje amabanki mu rwego rwo kwirinda guhabwa ibihano byo kurenza itariki yari yagenwe yo gushyira iyo mitako ku nzu zabo, dore ko iyo gahunda yari yahagurukije bamwe mu bayobozi n’abakozi b’Akarere, bava mu biro bajya gukurikirana icyo gikorwa cyasaga n’icyihutirwa.

Imigongo iragomba gusimbuzwa amakaro
Imigongo iragomba gusimbuzwa amakaro

Mu ntangiro za Werurwe 2024, abo baturage bongeye gutungurwa no kubwirwa ko iyo mitako ya made in Rwanda itakigezweho, basabwa kuyikuraho mu maguru mashya bagashyiraho amakaro, ndetse bahabwa itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2024, kuba basoje icyo gikorwa nk’uko biri mu mabaruwa bandikiwe, ibyo bikajyana no gusasa amapave ku mbuga z’imyubako zabo.

Bamwe mu bafite amikoro bihutiye gushyira mu ngiro iryo bwirizwa, kuko babonaga ko inzu zabo zigiye kurushaho kuba nziza, ariko ab’amikoro make bashyira agati mu ryinyo kuri icyo kibazo babona ko kibaremereye, nk’uko babigaragaje mu kiganiro bagiranye na Kigali Today.

Umwe ati “Turimo kunanizwa mu buryo bukomeye, guhora badusaba gusiga amarangi bwacya ngo mukureho mushyireho imigongo, nyuma bati mukureho mushyireho amakaro biraduhombya, Nk’iyi nzu yanjye y’imiryango itatu irimo kunsaba miliyoni irenga ku makaro gusa”.

Arongera ati “Ongeraho n’amapave ndimo gusabwa, ayo mafaranga ntaho nayakura kuko ubwo badusabaga gushyiraho imitako ya made in Rwanda byansabye kujya muri banki na n’ubu ndacyishyura umwenda”.

Babanje gusabwa gusiga irangi ry'ivu mu byumweru bibiri basabwa gushyiraho imigongo
Babanje gusabwa gusiga irangi ry’ivu mu byumweru bibiri basabwa gushyiraho imigongo

Undi ati “Byose byicwa no gukora nabi inyigo bakaduhoza mu rungabangabo, babidutegetse nta kundi twabigenza ariko babimenye ko barimo kuduteza igihombo, guhora mu mavugurura adashira ni ikibazo. Ubu n’ibi by’amakaro badusabye nta mwaka bimara batadutegetse gusenya tukubaka ama etage”.

Abagaragaje icyo kibazo cyane ni abafite inyubako mu isantere y’ahitwa ku Ngagi mu Kagari ka Kabeza na Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, aho bibaza uburyo bategetswe gushyira amakaro ku nzu mu gihe igice kinini cy’iyo santere kigizwe n’imihanda y’igitaka.

Umwe ati “Ni gute badusaba gushyira amakaro ku nzu mu ivumbi nk’iri, ni gute wakaraba mu maso ntiwisige amavuta ugategereza kuyaga, ni babanze baduhe kaburimbo amakaro azaze nyuma”.

Undi ati “Amakaro turabyumva ni ukugira ngo umujyi use neza, ariko se bizashoboka bite gushyira amakaro mu muhanda nk’uyu wuzuye ivumbi?”.

Abo baturage bagarutse ku itariki ya 31 Werurwe 2024 bahawe, ngo babe bamaze gushyira mu gikorwa ayo mabwiriza yo gushyira amakaro ku nyubako zabo, bemeza ko ibyo batabishobora kuko bibasaba kubanza kubona amikoro.

Basaba ko bakongererwa igihe bakabanza gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo basabwa, dore ko ngo batunguwe n’icyo cyemezo.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigaki Today yegereye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko gushyira amakaro ku nyubako zabo biri mu nyungu za nyiri inzu n’iziterambere ry’umujyi wa Musanze.

Abifite batangiye gushyira amakaro ku nzu zabo
Abifite batangiye gushyira amakaro ku nzu zabo

Abajijwe ku kibazo cy’igihe gito bahawe cyakomeje kwibazwa n’abaturage barebwa n’icyo cyemezo, yabahumurije avuga ko icya mbere ari ukugaragaza ubushake bwo gushyira mu ngiro ibyo basabwa, iby’igihe bahawe bakazabiganiraho nyuma y’igenzurwa rizakorwa.

Yagize ati “Gushyira amakaro ku nzu ni mu buryo bujyanye n’isuku, ariko ku itariki bahawe hazabamo ‘flexibilité’, icya ngombwa ni ukugira ubushake bwo kugaragaza ko uri mu nzira zo gushyira mu ngiro iyo gahunda. Ntabwo tugamije guca abaturage amande, turabizi ko umuntu ashobora guhura n’ikibazo akabura ubushobozi, igikuru ni ukugaragaza ubushake, iby’itariki tuzabiganiraho”.

Yasabye abarebwa n’icyo kibazo kugendana na gahunda zitandukanye z’Igihugu, ati “Icyo twabasaba, ni ukwita kuri gahunda nziza Leta iba yabateguriye, duharanira kugira umujyi mwiza usukuye kandi twese tujyane muri iryo terambere”.

Nyuma yo gusabwa gushyira imigongo ku nzu zabo, ubu basabwe gushyiraho amakaro
Nyuma yo gusabwa gushyira imigongo ku nzu zabo, ubu basabwe gushyiraho amakaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka