Muhanga: Kwizezwa amashanyarazi asanzwe byatumye badahabwa ay’imirasire y’izuba

Abaturage bo mu Mudugudu wa Munzereri mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko kubera kwizezwa amashanyarazi aturuka ku muyoboro muto w’amashanyarazi utarakozwe, byatumye badahabwa ay’imirasire y’izuba ari guhabwa bagenzi babo.

Abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo bario guhabwa amashanyarazi y'imirasire
Abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo bario guhabwa amashanyarazi y’imirasire

Abo baturage bavuga ko hashize imyaka itatu, hari umufatanyabikorwa wari watangiye kubaka urugomero ruto rw’amashanyarazi (Mini-Grid) rwagombaga kubacanira, ndetse imyiteguro igeze hagati, uwo mushinga ukaba utagitanga icyizere cy’uko uzabacanira kuko wahagaze, bakaba bifuza guhabwa ay’imirasire y’izuba.

Ubusanzwe abaturage bahabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba, muri gahunda ya nkunganire ku miryango itishoboye, ijyanye n’icyerecyezo 2024 cyo kuba abaturage bose bagomba kuzaba bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Iyo gahunda irimo gukorerwa no ku batuye Imidugudu itandukanye mu Murenge wa Muhanga, ariko bamwe bagasigara kuko bashyizwe mu gice kizahabwa amashanyarazi aturutse ku rugomero ruto rwagombaga kuhubakwa, ariko bikaba byarananiranye, abahatuye bakifuza ko na bo bahabwa kuri ayo yabonetse, mu gihe bagitegereje ko yenda babona amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari.

Umwe mu baturage agira ati “Usibye kuba twarakoreye uwo Rwiyemezamirimo akanatwambura, ubu hiyongereyeho ibyago byo kutabona kuri aya mashanyarazi y’imirasire arimo guhabwa abaturage kuri makeya, kubera kwitirirwa ko tuzahabwa amashanyarazi, ubwo ni ibyago birenze bibiri uwubakaga urugomero aduteje”.

Undi muturage ati “Rwose mutuvuganire natwe baduhe imirasire kuko nta mashanyarazi tugitegereje y’urwo rugomero. Tugire gukora ku rugomero twamburwe, tugire no kwimwa amashanyarazi yabonetse kandi Umudugudu wacu uri mu bwigunge”!

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko abo baturage koko bashyizwe mu gice giteganywamo kuzahabwa amashanyarazi aturutse ku rugomero ruto rwubakwaga, ariko ubu bikaba bisa nk’ibitazakunda.

Icyakora avuga ko mu gihe batabona ayo mashanyarazi, bahita bashyirwa mu gice kizahabwa aturutse ku muyoboro mugari, bityo ko ay’imirasire atatangwayo kuko byaba binyuranyije n’amabwiriza.

Agira ati “Hari uburyo turimo gukorana na REG mu gutanga amashanyarazi y’imirasire n’ayo ku muyoboro mugari, mu Kagari ka Remera hari n’amashuri ariko harimo ibice bibiri bizabona amashanyarazi kuri ubwo buryo bubiri. Uwari wakoze umushinga ntabwo twari tuzi ko nta mashanyarazi agitanze, ariko turaje tubirebe nabo bazabone amashanyarazi yo ku muyoboro mugari”.

Umufatanyabikorwa wari wemereye abatuye Munzereri amashanyarazi, yagombaga guhabwa inkunga n’Umushinga ukorera mu Muryango witwa (GIZ) wari wemeye kwishyura Miliyoni zisaga 150Frw, ariko ntabwo byashobotse kubera kutubahiriza ibyiswe amasezerano bari bagiranye.

Ayo masezerano akaba yarahagaze umushinga umaze gutunganya umuyoboro ureshya hafi metero 800, hasigaye kubakwa urugomero no gushyira imashini mu myanya yazo no gushinga amapoto, abaturage bakaba barambuwe amafaranga bari bamaze gukorera n’abishyuye amafaranga y’ifatabuguzi bakaba barabuze uyabasubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka