Muhanga: Barashima iterambere umugore yagezeho mu myaka 30 ishize

Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hari impinduka nyinshi zabaye mu iterambere ry’umugore, kuko yahawe ijambo n’uburenganzira akitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Umuryango n’Igihugu muri rusange.

Bavuga ko bageze ku iterambere kandi bakomeje imihigo
Bavuga ko bageze ku iterambere kandi bakomeje imihigo

Nyirabarigira Irene ukorera muri Koperative CODEFEM ihinga inkeri ikanazitunganyamo imitobe, Komfitire na Divayi, avuga ko nyuma yo kuzamura umusaruro bakava ku biti by’inkeri 1500, bakagera ku biti ibihumbi 15 by’inkeri, batangiye kuzitunganyamo ibindi bikenewe ku isoko.

Nyirabarigira na bagenzi be bahamya ko mu myaka yashize, umugore atashoboraga kugana ikigo cy’imari cyangwa banki ngo ahabwe inguzanyo yamuteza imbere, ariko ubu barisanga ku buryo bwose bakeneyemo inguzanyo bakiteza imbere.

Agira ati “Twatangiye duhinga inkeri ariko tubonye umusaruro mwinshi tubura isoko twigira inama yo kuzitunganyamo divayi, imitobe na komfitire, byose ni uko umugore yahawe ijambo akaba noneho ashobora guhabwa inguzanyo muri banki na we akiteza imbere, bitandukanye na kera tutararinganira, ariko ubu Leta iranatwishingira tugafata inguzanyo itagira ingwate, cyangwa wanagira ingwate ugahabwa inguzanyo nta yandi mananiza”.

Bishimira kuba barahawe agaciro
Bishimira kuba barahawe agaciro

Avuga ko iterambere ry’umugore rinatuma umuryango utera imbere kuko iyo umugore yinjirije urugo, rutera imbere kurushaho kuko nk’iwe mu rugo ibyo agezeho byose abikesha kuba umugore yarahawe ijambo kubera ihame ry’uburinganire.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko mu Kinyarwanda bavuga ko inkingi imwe itagera inzu bityo ko kugira umuryango ukorerwa n’umugabo gusa byadindije iterambere ry’Igihugu kuva na mbere.

Agira ati “Kuba umugore yaratinyutse na we akaba ashobora kuba rwiyemezamirimo, akaba yakwiyemeza gushora no gufunguza konti akizigamira, akubaka inyubako zikomeye nk’abandi hano muri Muhanga, tubibona nk’umusingi ukomeye w’iterambere kuko aho umugore amariye gutinyuka akajya mu nzego zifata ibyemezo yunganiye cyane umugabo”.

Umuyobozi wa Kompanyi y’ikoranabuhanga Tue MF, Furaha Bertine, asaba Leta gukomeza kongerera ubushobozi umukobwa, kugira ngo azavemo umugore witeje imbere, abikesha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko ryateye umugore gutinyuka agatera intambwe agakora.

Abagore bageze ku rwego rwo kuremera bagenzi babo
Abagore bageze ku rwego rwo kuremera bagenzi babo

Agira ati “Njyewe ndi rwiyemezamirimo kandi ntsindira amasoko nk’abandi. Turabasha kubaka inzu, bitandukanye na wa mugore wari utsikamiwe, utabona ikiri hirya ye, ubu twabonye urumuri. Kwicara tugatungwa n’abagabo ni imvune kuri bo, kurusha uko twafatanya tukazamurira rimwe urugo”.

Asaba abagore bagenzi be bitwara nabi kwikosora kubera ko bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko ari ukwangiza amahirwe bahawe, ahubwo ko bakwiye gushyira hamwe bagafatanya n’abagabo.

Amatsinda 30 yagabiwe inka
Amatsinda 30 yagabiwe inka
Urubyiruko rw'abakobwa ruratozwa imirimo ya tekiniki nka basaza babo
Urubyiruko rw’abakobwa ruratozwa imirimo ya tekiniki nka basaza babo
Bakase umutsima wo kwizihiza imyaka 30 ishize bahawe agaciro
Bakase umutsima wo kwizihiza imyaka 30 ishize bahawe agaciro
Bahaye matela imiryango itishoboye ngo iryame heza
Bahaye matela imiryango itishoboye ngo iryame heza
Bamuritse ibyo bamaze kugeraho
Bamuritse ibyo bamaze kugeraho
Abagore bageze ku rwego rwo gushinga inganda nto zitunganya umusaruro w'ubuhinzi
Abagore bageze ku rwego rwo gushinga inganda nto zitunganya umusaruro w’ubuhinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka