Mozambique: Perezida Nyusi yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura amahoro

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristovão Artur Chume, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherereye mu Karere ka Ancuabe, ashima uruhare zagize mu kugarura amahoro muri aka Karere.

Muri urwo ruzinduko yakoze ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, uri mu ntara ya Cabo Delgado mu ruzinduko rw’akazi.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko Perezida Nyusi, yakiriwe kandi n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique.

Mu ijambo rye, Perezida Filipe Nyusi yashimye ibikorwa byakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ingabo z’Igihugu cye, FADM, mu gufasha aka Karere kongera kugira ituze ndetse anabasaba gukomeza kongera imbaraga mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba mu bice by’amajyepfo.

Ku ruhande rwa Maj Gen Nyakarundi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado, yasobanuriye Ingabo z’u Rwanda uko umutekano uhagaze mu gihugu, ndetse abonera no kuzisaba gukomeza kwiyemeza no gutumbera ku butumwa zoherejwemo.

Mu 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu rwego rwo gufasha iza Mozambique (FADM), kurwanya ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, wari umaze igihe warayogoje abatuye muri iyi Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka