MINUBUMWE yasobanuye ubutwari u Rwanda rwifuza muri iki gihe

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yizihije ubutwari bwaranze abari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, inasobanura ko ubutwari u Rwanda rwifuza kuri ubu ari ubwarugeza ku cyerekezo 2050.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ubutwari u Rwanda rwifuza muri iki gihe
Minisitiri Bizimana yasobanuye ubutwari u Rwanda rwifuza muri iki gihe

Iki cyerekezo giteganya ko buri Munyarwanda yazaba yinjiza Amadolari ya Amerika ibihumbi 12 ku mwaka (yagereranywa muri iki gihe n’umushahara w’Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 buri kwezi).

Kugeza ubu impuzandengo y’umushahara buri Munyarwanda ahembwa iragera hafi ku bihumbi 60 by’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, nk’uko bigaragazwa n’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo OIT/ILO.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yashimiye Intwari z’i Nyange zirimo 8 bitabye Imana na 39 bakiriho kugeza ubu, kubera ubutwari bwabaranze ubwo bose biyemezaga kwitwa Abanyarwanda, aho kwitandukanya kw’Abahutu n’Abatutsi.

Dr Bizimana avuga ko ubutwari bukenewe mu Banyarwanda no mu rubyiruko by’umwihariko muri iki gihe, ari ubumenyi n’indangagaciro z’umwete mu byo abantu bakora, gukorera hamwe no kuba inyangamugayo, akaba ari byo byafasha buri Munyarwanda kujyana n’icyerekezo 2050.

Minisitiri Bizimana hamwe n'abakozi b'ibigo bishanikiye kuri MINUBUMWE, bari ku Gicumbi cy'Intwari z'i Nyange muri Ngororero
Minisitiri Bizimana hamwe n’abakozi b’ibigo bishanikiye kuri MINUBUMWE, bari ku Gicumbi cy’Intwari z’i Nyange muri Ngororero

Dr Bizimana agira ati "Ubutwari bujyana n’izi ndangagaciro n’Umuco, igikomeye ni ukureba icyerekezo u Rwanda rufite, aho muri 2050 u Rwanda ruzaba rufite Iterambere rirambye, buri muntu ashobora kwinjiza Amadolari ibihumbi 12 ku mwaka, tudafite umuco n’indangagaciro z’ishyaka no gukora ntabwo twabigeraho."

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO) rushamikiye kuri MINUBUMWE, rwizihiza buri mwaka ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange, aho mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Werurwe mu mwaka 1997 basabwe kwitandukanya (Abahutu ukwabo n’Abatutsi ukwabo kugira ngo Abatutsi bicwe), ariko abanyeshuri bose bakabyanga.

Bose ngo bagize bati "Twese turi Abanyarwanda", maze abacengezi barimo abari barakoze Jenoside mu 1994, batangira kubateramo ibisasu no kubarasa batavanguye, bamwe bahita bitaba Imana abandi barakomereka.

Umwe muri izo Ntwari z’Imena zikiriho, Nkunduwera Angelique, avuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari imaze imyaka itatu ibaye, hamwe no kugira abarezi babatozaga kwirinda amacakubiri, byatumye babona igisubizo cyihuse cyo guha abicanyi.

Minisitiri Bizimana yunamiye Intwari z'Imena z'i Nyange
Minisitiri Bizimana yunamiye Intwari z’Imena z’i Nyange

Nkunduwera yabwiye abanyeshuri bakirimo kwiga mu kigo cy’i Nyange, ko ibyiciro by’Intwari zikiriho ari byo Imena n’Ingenzi bibategereje, ariko kubijyamo ngo bisaba kwiga, cyane cyane Ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’izi Ntwari zibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa ’Komeza Ubutwari’, Sindayiheba Phanuel, avuga ko bakomeje kwigisha ubutwari mu rubyiruko, ariko ko hari n’ibikorwa by’iterambere bateganya gukora byaza bitanga urugero, kuko bose uko ari 39 basigaye babashije kwiga.

Kugeza ubu izi Ntwari zirimo abarimu, abayobozi mu turere no mu mirenge, abashumba b’amatorero n’abakorera imirimo itandukanye mu bihugu by’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka