Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame

Mu butumwa Minisitiri January Makamba yanyujije kuri X nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko mu byo baganiriye, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bisangiye birimo amateka n’umuco, ndetse n’aho biherere byagakwiye gutuma bifatanya mu gukemura ibibazo bimwe mu bibangamiye abaturage.

Minisitiri Makamba yanyuzwe n'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame
Minisitiri Makamba yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame

Yagize ati "Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri njye n’intumwa nyoboye burasobanutse, turi inshuti, abaturanyi, abavandimwe na bashiki bacu duhujwe n’imiterere y’Isi, amateka n’umuco n’icyerekezo kimwe. Tugomba gufatanya gukemura ibibazo duhuriyeho no gushyira imbere ibintu bizamura imibereho y’abaturage mu bihugu byacu byombi."

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko umubano w’ibihugu byombi uhora ari mwiza, ndetse wakomeje gutera imbere ku rwego rwo hejuru, kandi ko nk’Abadipolomate, icyo bagomba guhora bashyira imbere ari ukunoza umubano.

Minisitiri Makamba yavuze ko yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, bukubiyemo ibyifuzo byo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Tanzania.

Muri uru ruzinduko rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ingufu n’ibikorwa remezo, Minisitiri Makamba yavuze ko yabonanye n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Yabonanye kandi na Ingabire Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Yavuze ko mu biganiro bagiranye byibanze ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari byaremeranyijweho mbere hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushaka ubufatanye mu zindi nzego nshya.

Yagaragaje ko u Rwanda ari umuturanyi akaba n’inshuti ya Tanzania, bityo ko uruzinduko rwe rwashimangiye ubwitange hagati y’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza umubano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Yusuf Makamba, yakomoje no ku bikorwa bitandukanye ibihugu byombi bifatanyiriza hamwe, harimo no kuba vuba hagiye gufungurwa umupaka wa kabiri wemewe hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho koroshya imigenderanire mu baturage babyo.

Minisitiri Makamba yanahuye na Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo
Minisitiri Makamba yanahuye na Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Uyu mupaka ukaba uri ahitwa Kyerwa muri Kagera ukazafasha mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa byambukiranya ibihugu byombi, ukaba ugiye kuba igisubizo ku mbogamizi ku bwikorezi mu kwambutsa ibicuruzwa bivuye muri Tanzania. Ubusanzwe u Rwanda na Tanzania byari bihuriye ku Mupaka wa Rusumo.

Minisitiri January Yusuf Makamba, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cya gatatu mu gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, aho nibura ibicuruzwa birenga 80% biza mu Rwanda binyuzwa kuri icyo cyambu, ndetse kandi Tanzania yahaye u Rwanda ubutaka ku cyambu cyo ku butaka cya Isaka na Kwala, rukaba runakoresha bimwe mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu gukwirakwiza itumanaho.

Yagize ati "U Rwanda rukoresha ibikorwa remezo by’imiyoboro migari y’ikoranabuhanga bya Tanzaniya, ku bushobozi runaka mu guhuza itumanaho ryarwo. Tanzania, twiyemeje kuba umufatanyabikorwa wizewe muri uru rwego, kandi dushishikajwe no kurushaho kwagura ubu bucuruzi."

Minisitiri Makamba yavuze ko Tanzania isanzwe kandi ari n’umufatanyabikorwa wa kabiri w’u Rwanda mu bucuruzi, kandi hari ubushake bwo kuza ku mwanya wa mbere, kuko biteguye kubikoraho binyuze mu bufatanye bugamije kuzamura ubucuruzi.

Yagize ati "Abanyarwanda bagura ibinyampeke byinshi muri Tanzania. Twahisemo ko twahuza iri soko. U Rwanda rwashoye imari mu ruganda rw’amata i Mwanza, aho aborozi bazabona isoko ry’umusaruro w’amata. Twijeje ko uyu mushinga uzagenda neza."

Minisitiri Makamba yahuye kandi na Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
Minisitiri Makamba yahuye kandi na Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

Yavuze ko ibihugu byombi biteganya guhurira ku bushakashatsi mu buhinzi, binyuze mu masezerano y’ubufatanye muri uru rwego azashyirwaho umukono muri Gicurasi.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri January Makamba, ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ubwo yamwakiraga n’itsinda ryari rimuherekeje, akaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka