Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 yatangije ku mugaragaro inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (Africa Food Systems Forum Summit) y’umwaka wa 2024, iyi ikaba ari inama y’ubuhinzi n’ubworozi ibera i Kigali mu Rwanda.

Abanyacyubahiro n’abavuga rikumvikana mu muhango wo gutangiza iyi nama, bashyigikiye inama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru kandi idaheza, yiga ku iterambere ry’ibiribwa muri Afurika hagamijwe umutekano w’ibiribwa kuri buri wese.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti, “Hanga, ihutisha, zamuka: guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa mu gihe cy’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere,” iragaragaza ko kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika ari ikintu cyo kwitabwaho mu buryo bwihutirwa. Rirasaba kongera ingufu mu itunganywa ry’ibiribwa, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuzamura imibereho y’Abanyafurika
no gukoresha ubushobozi bw’umugabane bwo gukemura ibibazo byugarije Isi.

Insanganyamatsiko yerekana akamaro ko gushyira imbere ibikorwa bitatu by’ingenzi bikurikira: guhanga udushya, kwihuta, no kuzamuka. Ku bijyanye no guhanga udushya, Inama y’uyu mwaka wa 2024 izamurika uburyo bushya bwo gushyira mu bikorwa politiki, ingamba zo gutera inkunga, ubushakashatsi, n’ubucuruzi. Muri iki gihe cy’iterambere ryihuta ry’ikoranabuhanga, iyi nama izerekana ikoranabuhanga rigezweho n’ibikoresho bifasha mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere, amikoro make, ibiribwa byangirika, n’ibindi.

Abitabiriye inama bazanabasha kuganira n’abahanga mu guhanga udushya, ndetse n’abayobozi bashyira ingufu mu guteza imbere ubwo buhanga bugezweho n’iterambere.

Imibare yerekana ko Afurika yishyura miliyari $60 igura ibiribwa ikenera hanze ndetse iyi mibare ishobora kuzamuka ku kigero cya 50-60% cyangwa ikikuba kabiri mu myaka 10 iri imbere.

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zitandukanye zirimo no gukundisha ubuhinzi abaturage uhereye ku bakiri bato.

Ati “Dukeneye gushishikariza urubyiruko kwinjira mu rwego rw’ubuhinzi. Ibi byagerwaho binyuze mu kwimakaza gahunda zigabanya ibihombo bikomoka ku buhinzi, guhanga udushya no gushyigikira ibisubizo byifashishije ikoranabuhanga.’’

Inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku Biribwa (AFS Forum) izaba ku wa 2-6 Nzeri i Kigali mu Rwanda. Biteganijwe ko izatabirwa n’abantu babarirwa mu 5.000 bakora mu bijyanye n’iterambere ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi. Agaruka ku kamaro k’iyi Nama, Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’abafatanyabikorwa ba AFS Forum, yashimangiye uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwihutisha iterambere rirambye ry’urwego rw’ibiribwa.

Yagize ati “Kunoza ibyo dukora birashoboka kuko dufite Abanyafurika benshi b’urubyiruko bafite impano, abahanga mu guhanga udushya ndetse n’uburyo bw’imikorere bwagaragaje ko butanga umusaruro mwiza muri Afurika no mu mahanga.”

Gutangiza iyi nama ni igikorwa kibimburira ibindi bizaranga iyi nama ngarukamwaka izaba muri Nzeri. Izahuza abacuruzi, abashoramari, abayobozi bakomeye muri Leta, abahanga mu guhanga udushya, n’abahinzi kugira ngo bahuze ingufu, kugira ngo haboneke ishoramari n’inguzanyo bikenewe n’ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), urubyiruko, abagore n’imikoranire iyobowe na Leta, ibyo byose bizafasha mu kongera ibiribwa muri Afurika mu bwiza no mu bwinshi.

AFS Forum ni iki?

AFS Forum ni ihuriro rikomeye ku Isi ryita ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi n’ibiribwa muri Afurika, rihuza abafatanyabikorwa kugira ngo bafate ingamba zifatika kandi basangire amasomo agamije kongera ibiribwa muri Afurika. Iri Huriro rihuza abantu bo mu nzego zitandukanye, rikaba rifite abafatanyabikorwa 28 bayobora ubuhinzi muri Afurika bibanda ku gushyira umuhinzi ku isonga mu bukungu bw’Umugabane. AFS Forum ribereyeho guteza imbere ibiribwa no kunoza ubuhinzi n’ubworozi mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka