Minisitiri Biruta yakiriye Abadepite b’u Bwongereza bashinzwe uburenganzira bwa muntu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa za komite ihuriweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ishinzwe uburenganzira bwa muntu, zaje kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.

Aba badepite bo mu Bwongereza bageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje.

Minisitiri Dr Biruta ubwo yakiraga iri tsinda ry’Abadepite b’u Bwongereza bashinzwe uburenganzira bwa muntu, yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo.

Impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko rw’aba Badepite mu Rwanda harimo kugirana inama n’inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda mu kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zitandukanye z’amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira no guteza imbere ubukungu yasinywe umwaka ushize.

Aya masezerano azwi nka Migration & Economic Development Partnership (MEDP), yasinywe mu Kuboza umwaka ushize na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Guverinoma y’u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye aya masezerano mashya mu rwego rwo gukuraho inenge zijyanye n’amategeko zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku kuba gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira itubahirije amategeko.

Amasezerano yari yagaragajwemo inenge n’Urukiko yari yasinywe bwa mbere mu 2022, aho icyo gihe Priti Patel ari we wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza mbere y’uko ava kuri izo nshingano agasimburwa na Suella Braverman na we waje kwegura kuri uwo mwanya.

Aba badepite baje mu Rwanda, mu gihe Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu byerekeye ubuhunzi hagamijwe gushimangira inshingano mpuzamahanga z’Ibihugu byombi mu byerekeye kurengera impunzi n’abimukira yashyizweho umukono i Kigali mu Rwanda tariki 05 Ukuboza 2023.

Uyu mushinga w’itegeko ryemeza burundu aya masezerano nyuma yo gusuzumwa no kuganirwaho muri iyi Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano ukaba ugomba gutorwa n’Inteko Rusange y’Abadepite.

Tariki ya 23 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuraga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemeza aya masezerano burundu, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu gihe abimukira batangira koherezwa mu Rwanda biteganyijwe ko abagera ku 2000 mu mezi ane ya mbere bazaba bamaze kugera mu gihugu.

Minisitiri Ugirashebuja, yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro, ndetse ko hari byinshi byakozwe bishingiye ku masezerano mashya yasinywe mu gukemura impungenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.

Muri ibyo harimo kuba harashyizweho uburyo bugera kuri 11 bw’imikorere inoze kandi hatangwa n’amahugurwa ku bakozi 151 bazaba bafite inshingano zo kwakira no kubungabunga imibereho y’abimukira bazaturuka mu bwongereza.

Dr Ugirashebuja yatangaje ko aya masezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku byerekeye abimukira azakurikizwa mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo abazoherezwa mu Rwanda bazabe bafite icyizere cy’uko batakoherezwa aho ubuzima bwabo bushobora kubangamirwa.

Kugeza ubu nubwo hataramenyekana igihe nyirizina indege ya mbere itwaye abimukira bavuye mu Bwongereza izahaguruka ibazana mu Rwanda, Minisitiri Michael Tomlinson ufite mu nshingano abinjira mu gihugu cy’u Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, yashimangiye ko indege itwaye abo bimukira n’abasaba ubuhungiro izahaguruka mu Bwongereza mu minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka