Menya inkomoko y’ahitwa ‘Ku Masuka ya Papa’ mu Karere ka Kamonyi

Ahitwa ‘Ku Masuka ya Papa’ ni mu Karere ka Kamonyi akaba yarahashyizwe nk’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Papa Yohani Pawulo wa II waje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeri 1990.

Aha mu Karere ka Kamonyi ni ho yahuriye n’abahinzi abaha umugisha. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk’ikimenyetso cy’ubukungu buvuye mu maboko y’uwakoze.

Papa ageze i Gihara mu Karere ka Kamonyi icyo gihe yakiriwe n’imbaga y’abahinzi aho yababwiye ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito.

Aha ubu hazwi nko ku “Masuka” hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II mu Rwanda ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Akigera mu Rwanda icyo gihe tariki ya 7 Nzeli 1990 Papa Yohani Pawulo wa II yatuye igitambo cya Misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange. Ubutumwa yatangaga, bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere byari birimo.

Tariki ya 8 Nzeli 1990 Papa Yohani Pawulo wa II nibwo yavuze mu ndamukanyo ye y’ikinyarwanda agira ati “Muraho neza, Imana ibarinde!” byari mu gitambo cya Misa Papa Yohani Pawulo wa II yahereyemo Abapadiri 32 bo mu biyaga bigari isakaramentu ry’ubusaseridoti i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka