Menya ibyo ukwiye kwirinda ngo udahanirwa gutendeka

Mu gikorwa by’ubukangurambaga Polisi irimo ikora byo kwigisha abatwara ibinyabiziga kwirinda gutendeka no gutwara imizigo myinshi iyirusha uburemere yafatiye abamotari barenga 291 muri ayo makosa .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface avuga ko usanga abamotari ndetse n’izindi modoka zitandukanye zitwara imizigo cyangwa abagenzi bakunze gupakira no gutendeka kandi ari amakosa ahanwa ndetse bikaba byanateza impanuka zo mu muhanda.

Ati “ Abakora amakosa nkayo turababona kandi iyo bafashwe barahanwa kugira ngo babicikeho”.

ACP Rutikanga avuga ko hari abatendeka abantu babiri cyangwa batatu kuri moto, ndetse hari n’abatwara abantu bafite imizigo myinshi iremereye ku buryo utwaye ikinyabiziga bitamworohera kugenda neza uko bikwiye.

Uretse kuba byanateza impanuka Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga avuga ko ikinyabiziga kitagomba kurenza umubare cyagenewe gutwara.

Ati “ Turahana ariko tukanigisha kuko ubu turi mu bikorwa byo kubigisha ububi n’ingaruka zo tudakurikiza amategeko tukanabereka ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’abo batwaye”.

ACP Rutikanga avuga ko Polisi inahagarika ibinyabiziga ikagenzura ko bubahirije amategeko yo gutwara umubare byemerewe iyo bafatiwe muri ayo makosa moto yapakiye imizigo myinshi icibwa 10000frw, ikanacibwa amande angana 10000frw byo kutubahiriza amategeko, iyo yatendetse umumotari acibwa 10000frw, akanacibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza 10000 frw, ndetse n’amande angana 10000frw yo kutambara ‘Casque’ ku mugenzi yatendetse.

Ku mudoka yatendetse umushoferi acibwa amande angana 10000frw ku ri buri muntu yarengejeho kubo yemerewe gutwara.

Ku zindi modoka zitwara ibintu umupolisi amuhana akurikije amakosa yakoze ariko akagendera ku mafaranga ateganywa kuri icyo gihano.

ACP Rutikanga agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara ibinyabiziga batanyoye ibisindisha, batavugira kuri terefone ndetse bakibuka kwambara ingofero yabugenewe (quasque), kandi bakamenya kubahiriza amategeko y’umuhanda bakibuka no guha inzira abanyamaguru igihe bageze kuri ‘Zebra Crossing’.

Umwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Kigali aganira na Kigali Today yavuze ko amakosa bayakora ariko bazi n’ibihano bahabwa.

Ati “ Nonese naba ncyura abana mbavana ku ishuri rimwe ari babiri nkasiga umwe nkongera nkasubirayo, icyo nkora mbashyiraho nkagenda nkwepana na Polisi nagira Imana ntibamfate”.

Uyu mu motari avuga ko azi ingaruka zo gutendeka kuko iyo akoze impanuka sosiyete y’Ubwinshizi idashobora kugira icyo imufasha kuri uwo muntu aba yarengejeho kuko aba yakoze amakosa akica amasezerano aba yaragiranye nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka