Menya ibintu bine wakora maze ugatsinda Malaria

Malaria ni imwe mu ndwara zandura, ishobora kuvurwa igakira, kandi itwara ubuzima bwa benshi iyo utivurije ku gihe. N’ubwo hari gahunda zitandukanye zashyizweho mu nzego zose z’ubuzima kugeza no ku Bajyanama b’ubuzima zigamije guyihasha, uyu munsi hari abakicwa nayo, ariko RBC ivuga ko hari uburyo wayirindamo ugatandukana nayo.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Julien Mahoro Niyingabira avuga ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho zigamije kurwanya Malaria.

Aha yatanze urugero rw’inzitiramibu ndetse anasobananura uko itangwa, ati: “Gahunda yo gutanga supernet (inzitiramibu) igira igihe iba, nta bwo ari ukuvuga ngo ni buri kwezi cyangwa ushaka wese aragenda akayifata, kuko igihugu gifite uko kibigena, nyuma y’igihe runaka abakeneye supernet bazajya bazihabwa, harimo cyane cyane abazikeneye kurusha abandi. Ibice bikeneye kwitabwaho kurusha ibindi muri izo gahunda zo kwirinda Malaria, aho harimo abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Ni gahunda ikomeje kandi ibaho bitewe n’igihe ubushobozi buba bwabonetse.”

Ababyeyi bagirwa inama yo kwirinda Malaria kuko iyo ayindwaye ishobora kugira ingaruka ku mwana. Basabwa kugira uruhare mu byatuma iyi ndwara itabageraho.

Ati“Iyo umubyeyi utwite arwaye Malaria, iramuzahaza ikaba ishobora kugira ingaruka ku mwana atwite. Umwana mutoya w’imyaka itanu no kumanura aba akiri umwana muto nyine, ku buryo n’umubiri we uba udafite ubwirinzi bungana n’ubw’umuntu mukuru, ku buryo iyo arwaye aba ashobora kuremba cyangwa akazahara, cyangwa ikaba yanamuhitana. Ni yo mpamvu abo bose tubashyira mu by’iciro by’ibanze bikwiye kwitabwaho mu gihe hashyirwa mu bikorwa gahunda yo kwirinda Malaria.”

Agaruka ku ngamba zahashya Malaria, yagize ati:” Ingamba ya mbere ni ugukora isuku. Umubu worokera ahantu hareka amazi, ukororokera ahantu hari ibigunda, ukororokera ahantu hatari isuku muri rusange. Igihe umubu waba wororotse wenda hari akantu utakuyeho, ingamba ya kabiri ni ugufunga amadirisha n’inzugi igihe bugorobye. Umubu utera Malaria akenshi urumana mu ijoro abantu baryamye basinziriye.”

Akomeza avuga ku ngamba zihashya Malaria kuko zose zigomba kubahirizwa, agira ati:” Kurwanya umubu wabashije kwinjira mu nzu. Abaturage batuye mu turere duterwamo imiti yo kwica umubu utera Malaria, bakwiye gufasha abakora iyo gahunda bakayisoza neza, bakabaterera umuti kugira ngo bizabarinde mu giye umubu waba winjiye mu nzu. Ingamba ya kane ni ukuryama mu nzitiramibu.”

Muri gahunda zatangiye zigamije guhashya Malaria harimo gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bishobora gufasha imibu kororoka. Mu bishanga biterwamo umuti byiganjemo ibihingwamo kuko hari ibikorwa by’abaturage nk’ibihingwamo umuceri.

RBC igira inama abarwaye Malarira kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare. Muri gahunda yo koroshya serivisi z’ubuzima, mu gihugu hari abanyabuzima ibihumbi 60,000 bakaba bapima Malaria ndeste bagatanga imiti yayo.

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), yavuye mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu gashami gashinzwe kurwanya Malaria, katangaje ko mu mwaka 2014, abana bari munsi y’imyaka itanu bahitanwe na Malaria bari 173 bangana 3.41%, yabapfuye muri uwo mwaka mu Rwanda.

Ku bantu bari hejuru y’imyaka itanu bishwe na Malaria bari 416 mu mwaka 2014. Mu bantu bari hejuru y’imyaka itanu bishwe ni indwara zitandukanye, Malaria yihaye 9.4%.
Mu mwaka 2019 imibare yaragabanutse, abari hejuru y’imyaka itanu bishwe nayo bagera ku 145 bangana 4.6% byabapfuye.

Hagaragaye impinduka kuko mu mwaka 2019 abahitanwe nayo bari munsi y’imyaka itanu banganaga 35, bihariye 1.8% by’abana bapfuye muri uwo mwaka.

Mu ndwara zijyana abenshi ku bigonderabuzima, Malaria iza ku mwanya wa kabiri nkuko Rwandan Health Management Information System (R-HMIS) ibigaragaza.

Mu bice bikunze kwibasirwa na Malaria mu Rwanda harimo ibice byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo bitewe n’imiterere yaho.

Mu mwaka 2022 abantu miliyoni 249 ku isi barwaye Malaria. Buri tariki 25 Mata, wabaye umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria. Ni umunsi abantu bibutswa kwirinda Malaria.

Bimwe mu bimenyetso bya Malaria harimo umuriro, rimwe na rimwe n’amavunane, kuribwa mu ngingo no kuzungerera. Hari n’ibindi bimenytso bitandukanye bitewe nuko umutnu ateye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka