Kicukiro: 62 barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Mwijuto mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko bungutse abanyamuryango bashya, nyuma y’uko 62 barahiriye kwinjira muri uwo muryango. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

Dr Rusagara Innocent, Chairman wa RPF Inkotanyi mu Mudugudu wa Mwijuto, avuga ko kuri bo wari umunsi udasanzwe muri uwo Mudugudu.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yahagaritswe n’Inkotanyi, turishimira ko mu barahiye harimo n’abana bacu. Abayobozi b’umuryango bazanye abana babo, jyewe nazanye bane, hari n’abandi dufatanyije kuyobora bazanye batanu.”

Abemererwa kuba abanyamuryango ni abafite imyaka y’amavuko guhera kuri 18 kuzamura. Dr Rusagara Innocent ashima ko mu Muryango hagenda hinjiramo abandi bakiri urubyiruko kuko batanga icyizere cy’ahazaza heza.

Dr Rusagara Innocent avuga ko bishimishije kuba mu muryango wa FPR Inkotanyi hagenda hinjiramo abiganjemo urubyiruko
Dr Rusagara Innocent avuga ko bishimishije kuba mu muryango wa FPR Inkotanyi hagenda hinjiramo abiganjemo urubyiruko

Ati “Umwana warahiye uyu munsi jyewe andusha imbaraga, yabasha no kwiruka. Ni bo jyewe nakwita ko ari abanyamuryango ba nyabo, ni na cyo gihe natwe twagiyemo, dukora ibikorwa bigaragara, ni na cyo kigero ababohoye Igihugu bari barimo, rero birashimishije.”

Dusabe Marie Claire ni umwe mu barahiye. Avuga ko impamvu yahisemo kujya muri FPR Inkotanyi ari ukubera ko ibikorwa byayo mu guteza imbere Igihugu byigaragaza.

Ati “FPR yadusanze ahabi iraturokora, itugira abo turi bo. Nari impfubyi, ariko yatwishyuriye amashuri, ubu narangije Kaminuza, mfite urugo n’abana. FPR se urumva nayinganya iki?”

Dusabe Marie Claire, umwe mu barahiye
Dusabe Marie Claire, umwe mu barahiye

Dusabe avuga ko yari asanzwe akurikirana gahunda za FPR Inkotanyi, ariko ubu agiye kurushaho kwitabira ibikorwa byose bya FPR Inkotanyi.

Undi warahiye ni umuganga witwa Muneza Sévérien w’imyaka 57 y’amavuko, akaba ari muri bake bakuze barahiye ugereranyije n’abandi bari kumwe biganjemo urubyiruko.

Ati “Kuba mbikoze ubu nkuze, buriya hari ibyo ubanza kwitegereza noneho ukaza gushima. Igihe gishize rero cyari icyo kwitegereza, none igihe cyo gushima kirageze, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuba umunyamuryango. Gahunda za FPR Inkotanyi nazirebye igihe kirekire, nsanga ibikorwa byayo akenshi bigenda bihuza n’ibyifuzo byanjye.”

Mu byo Muganga Muneza ashimira FPR Inkotanyi harimo Ubumwe bw’Abanyarwanda bwabashije kugerwaho nyuma y’ibihe bikomeye Igihugu cyari cyanyuzemo. Icya kabiri ashima ni iterambere ry’Igihugu kandi ryihuse, akaba yiyemeje na we kurushaho gutanga umusanzu we, cyane cyane abinyujije mu kazi akora k’ubuvuzi.

Dr. Muneza Sévérien na we yiyemeje kuba Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi
Dr. Muneza Sévérien na we yiyemeje kuba Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi

Mu bindi muri uwo Mudugudu bishimira bagezeho mu myaka 30 ishize, harimo umuhanda wa kaburimbo biyubakiye. Nkeshimana Jimmy, umuturage wo muri Mwijuto umaze imyaka hafi 12 ahatuye, ashima ibyo FPR Inkotanyi yabagejejeho.

Ati “Ahangaha mpaza mu myaka 12 hari ishyamba, habaga ibyondo, imodoka twazisigaga hirya tutabasha kubona uko tuzigeza mu ngo. Ubu twiyubakiye umuhanda, dutunganya inzira z’amazi mbere yadusenyeraga ingo. Ubu dufite amatara ku mihanda, mbese dutuye ahantu hajyanye n’icyerekezo.”

Nkeshimana Jimmy ashima iterambere bagezeho muri aka gace
Nkeshimana Jimmy ashima iterambere bagezeho muri aka gace

Uwanyirigira Adelphine ushinzwe ubukangurambaga (PMM) mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Niboye, avuga ko igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya ari intambwe nziza yo kongera abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ibikorwa nk’ibi bakaba barabikoze hamwe, ahandi bakaba babiteganya mu Midugudu itandukanye igize ako Kagari uko ari 15.

Ibi kandi ngo birabaha icyizere ko no mu matora ari imbere y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, abanyamuryango bazahundagaza amajwi ku mukandida wabo ndetse no ku muryango wa FPR Inkotanyi ari benshi.

Andi mafoto:

Uwanyirigira Adelphine avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwinjiza n'abandi banyamuryango bashya muri FPR Inkotanyi
Uwanyirigira Adelphine avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwinjiza n’abandi banyamuryango bashya muri FPR Inkotanyi
Abanyamuryango bashya basobanuriwe byinshi byerekeranye n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, bahabwa impanuro, basabwa kurangwa n'imyitwarire myiza no kuba intangarugero
Abanyamuryango bashya basobanuriwe byinshi byerekeranye n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bahabwa impanuro, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero
Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka