Kamonyi: Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya RITCO

Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza i Huye, ikaba yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, ndetse ihita inafunga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko iyi modoka yarimo abagenzi 45, impanuka ikaba yatewe no kunyuranaho nabi.

Ati “Mu bakomeretse harimo babiri bajyanywe ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi no ku bitaro bya Remera –Rukoma”.

Kuva iyi mpanuka yaba nta modoka zibasha kuhanyura kuko yahise ifunga umuhanda.

ACP Rutikanga avuga ko ubu hagiye kurebwa uburyo iyi modoka yakoze impanuka ikurwa mu muhanda, ibindi binyabiziga bikabona inzira binyuramo.

ACP Rutikanga avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ati “Ikindi bagomba kwibuka ni ukumenya ko batwaye ubuzima bw’abantu kandi bakamenya ko bagenda mu muhanda urimo ibindi binyabiziga, bakirinda icyatuma bakora impanuka, birimo kwirinda kunyuranaho ahatemewe, kwibuka gucana amatara ndangacyerecyezo, bakanamenya gutanga inzira ku bindi binyabiziga”.

ACP Rutikanga avuga ko abatwara ibinyabiziga, cyane imodoka nini bagombye kuba bafite uburambe kandi bakamenya no kugenzura imodoka batwara ko nta kindi kibazo zifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndemeranya na ACP RUTIKANGA ku ngamba zo kwirinda impanuka, ariko rwose uyu muhanda uva Kigali ujya Huye ni muto bikabije. Ibinyabiziga binyuranaho ubwabyo ukabona birenda gukoranaho maze!!!

Theo yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ndemeranya na ACP RUTIKANGA ku ngamba zo kwirinda impanuka, ariko rwose uyu muhanda uva Kigali ujya Huye ni muto bikabije. Ibinyabiziga binyuranaho ubwabyo ukabona birenda gukoranaho maze!!!

Theo yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka