Ingimbi n’abangavu bashyiriweho urubuga rusubiza ibyo bibaza ku mihindagurikire y’umubiri

Ubuyobozi bw’umuryango Cyber Rwanda, butangaza ko bwashyizeho urubuga rukubiyemo amakuru ajyanye n’ibyo ingimbi n’abangavu bibaza ku mihindagurikire y’umubiri wabo, ariko bikajyana n’icyerekezo bifuza kuganamo.

Bashyiriweho urubuga rusubiza ibyo bibaza ku mihindagurikire y'umubiri
Bashyiriweho urubuga rusubiza ibyo bibaza ku mihindagurikire y’umubiri

Cyber Rwanda, ni urubuga rugamije kuzamura ubuzima n’imibereho y’urubyiruko rufite imyaka 12 kugera 24 mu Rwanda, rukaba rwarashyizweho ku bufatanye n’urubyiruko rwo mu Rwanda, hashyirwaho inkuru zishushanyije zigamije guhindura imyitwarire, gusubiza ibibazo byinshi bikunze kwibazwa n’urubyiruko.

Cyber Rwanda yatangijwe n’urubyiruko rwo mu Rwanda ku bufatanye n’umushinha YLABS, uzwi nka Youth Development Labs, uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Mu Karere ka Rubavu iki kigo kizakorana n’ikigo cy’urubyiruko gikorera mu Murenge wa Rugerero, aho urubyiruko rw’abafashamyumvire bahawe ubumenyi bwo gufasha bagenzi babo mu Mirenge ya Rubavu, Nyamyumba, Rugerero, Nyakiriba, Kanama na Nyundo.

Ikindi urubyiruko rugana iki kigo ruzajya rusanga iri koranabuhanga muri mudasobwa zose, bityo igihe cyose bakeneye amakuru babe bashobora kuyabona badategeje umukozi wo kuyabaha.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyo gahunda ya Cyber Rwanda mu Karere ka Rubavu, cyabaye ku wa 5Mata 2024, gihuzwa n’igitaramo cyo guha ikaze urubyiruko ruje mu biruhuko.

Thérèse Bagwaneza, umukozi wa Cyber Rwanda ushinzwe ubushakashatsi, ubwo hatangizwaga iki gikorwa mu Karere ka Rubavu tariki 4 mata 2024, yatangaje ko urubuga rwa Cyber Rwanda rwashyizweho n’urubyiruko rw’Abanyarwanda kandi barushyiriraho Abanyarwanda, nyuma yo kubona ko ingimbi n’abangavu badafite aho bisanzurira mu kubona amakuru.

Agira ati "Ubusanzwe ni hehe urubyiruko rubona amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere? Ku bigo nderahuzima, ibigo by’urubyiruko, abandi bayahabwa na bagenzi babo kandi havamo kubashuka no kubakoresha imibonano mpuzabitsina. Icyo Cyber Rwanda yaje gukora ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gusubiza ibibazo ingimbi n’abangavu bafite, aho bajya ku rubuga bagasangaho ibibazo n’ibisubizo bibaza bagashobora kwiha intego."

Bagwaneza avuga ko bamaze kugera mu bigo birenga 50 by’amashuri, baganira n’urubyiruko rubyigamo, bakaba barakusanyije ibibazo byakuwe mu rubyiruko 1000 bagamije kumenya ibibazo birubangamiye n’icyakorwa ngo rufashwe gutegura ejo hazaza hano."

Ati “Kuri uru rubuga hari amakuru menshi n’inkuru zo gusoma, urubyiruko rurimo kwinjira mu ikoranabuhanga, ibintu bibafasha gukoresha igihe neza. Twari tuzi ibindi bigo bitanga serivisi ku rubyiruko, haziyongeraho gukoresha ikoranabuhanga”.

Louise Mwiseneza utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, avuga ko abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 bagorwa no kubona amakuru.

Agira ati "Aho dutuye ntibyoroshye kubona amakuru ku mihindagurikire y’umubiri, benshi mu bana b’abakobwa bashukishwa imibonano mpuzabitsina bitewe no kudasobanukirwa, ariko turizera ko ubu buryo buje buzajya bufasha buri mwana kubona ukuri ntawe agombye kubaza, ntawe atinya, kuko hari abana batinya ku bigo by’urubyiruko cyangwa ibigo nderabuzima batinya abo bahasanga."

Urubyiruko rwishimiye urwo rubuga
Urubyiruko rwishimiye urwo rubuga

Mwiseneza avuga ko uretse mu mijyi umwana w’umukobwa ashobora kubona ibikoresho by’isuku, bikenerwa n’umukobwa ngo mu cyaro biragorana, ariko kubera Cyber Rwanda yashyizeho abafashamyumvire bazajya bagera kuri buri mwangavu, ngo ashobore kugirwa inama no kumenya uko yitwara.

Abana b’abakobwa basabwa kwihagararaho no kwiha intego, bakitandukanya n’ababita isanane iyo bagiye mu biruhuko.

Ati "Twebwe abakuru tugomba kubaha amakuru, kubatoza umurimo no kuwunoza, si abantu bakuru bagomba kubayobya."

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda kigaragara nk’igikomeje kwiyongera mu Rwanda, kuko mu mwaka wa 2023 mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye abangavu 8801, bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka