Inama y’umushikirano izaterana kuwa kane no kuwa gatanu

Tariki ya 15 na 16 Ukuboza uyu mwaka, i Kigali ku Kimihurura hazateranira inama ya cyenda y’Umushyikirano iba buri mwaka mu Rwanda.

Iyi nama ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye Inama Njyanama z’Inzego z’Ibanze zifite ubuzima gatozi batorwa na bagenzi babo, inzego zinyuranye z’Abanyarwanda bo mu gihugu imbere n’ababa hanze yacyo hagamijwe ko inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zungurana ibitekerezo bitanga umusanzu mu gukemura ibibazo igihugu gifite.

Inama y’igihugu y’umushyikirano yashyizweho n’Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa wa 04 Kamena 2003, ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika kandi ikaba ari ihuriro ry’abayobozi ku nzego zose z’igihugu kugera ku Murenge.

Inama nk’iyi yabaye ku matariki ya 21 na 22 Ukuboza umwaka ushize yitabirwa n’abantu 950 bo mu nzego zinyuranye barimo abagize guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi mu nzego z’Ibanze, Inzego za gisirikare, Imiryango itegamiye kuri Leta, bamwe mu Banyarwanda baba mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga ya hafi muri Afurika ndetse n’aya kure nko mu Burayi, Amerika na Aziya.

Iyi nama yari yemeje imyanzuro 23 ikubiye mu gushyiraho ingamba zo gukangurira Abaturarwanda kwitabira gahunda z’Umurenge SACCO, Kongera ibigo by’Imari iciriritse, Kunoza Politiki y’ubukorerabushake, Kwegereza abaturage Serivisi nziza, Gushishikariza abari muri Diaspora kuza gusura U Rwanda no kurushaho gukora ubuvugizi, Gushishikariza abikorera gushora imari mu burezi, Gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi.

Iyi nama kandi yakurikiranywe n’abantu benshi kuri radio na televiziyo by’u Rwanda ndetse inakurukiranwa n’abantu basaga ibihumbi ijana (100,000) kuri internet ku rubuga www.umushyikirano.gov.rw ruzaba rukinguye no mu nama y’umushyikirano y’uyu mwaka.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mbere nambere ndashimira abantu bashizeho inama y’umushikirano kuko buri wese atangamo ibitekerezo biri kumutima. mfite ibyifuzo 3 mwazambariza:1)Ikibazo cyanjye niki narangije kaminuza umwaka ushize,ndadepoza aho ntaze documents ntibazakire kubera ngo nta experience mfite ese umunyeshuri nibatamuha ako kazi ngo abe ariho akura ya experience bigakomeza gutyo amaherezo azaba ayahe?2)hari abanyeshuri batoranyijwe ngo bagiye kwiga ibijyanye n’imyugangiro ya 3mois,bagombaga gutangira ukwezi gushize,mwambariza niba iyo gahunda ya NEP yarahagaze ko abari biyandikishije bategereje amaso agahera mukirere?3) nikijyanye na buruse zo kujya kwiga mumahanga, ikibazo mfite ni icyemezo cyamavuko basaba kandi kukibona kuri bamwe bigoranye kubera intambara,mwambariza niba bajya borohereza abanyeshuri?murakoze mugire amahoro ya nyagasani

Bizimana J.M.V yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

IBIRARANE BYABALIMU MUSANZE BYARABUZE MUTUBARIZE

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Akarengane mu gutanga akazi karacyahari eg.mu karere ka GICUMBI hari uwitwa BIZIMUNGU Jean Bosco watsindiye kuba DAF na n’ubu akaba atara habwa akazi hashize 8 mois kandi na komisiyo yarasabye ko bakamuha byaba byiza umushikirano usize habonetse igisubizo gikwiye.

HABUMUREMYI JUSTIN yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka