Impamvu yo kuzamuka kw’igiciro cy’urugendo ikomeje gusobanurwa

Uwitwa Pasiteri Anastase Rugirangoga ati ‘Si impinduka z’ibiciro ahubwo ni impinduka z’ibihe, ntabwo ari twe twenyine, jyewe rwose nzi uko mu bindi bihugu bimeze, mbona mu Rwanda tugikanyakanya.’

Pasiteri Rugirangoga yasobanuraga ibi mu kiganiro "Waramutse Rwanda" cya Televiziyo y’u Rwanda cyatambutse tariki 18 Werurwe 2024, aho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) basobanuraga impinduka ziheruka kubaho mu biciro by’ingendo.

Pasiteri Rugirangoga ni umwe mu bakiriye izo mpinduka, aho Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho nkunganire y’ikiguzi cy’urugendo yari yarashyizeho kuva mu mwaka wa 2020 kubera ubushobozi buke bw’abaturage mu bihe bya Covid-19.

Pasiteri Rugirangoga wari mu rugendo ruva i Rubavu rwerekera i Kigali rwahawe ikiguzi cy’amafaranga 4,800 avuye ku bihumbi bitatu, yavuze ko iyo nyongera ari nyinshi bitewe n’uko abaturage bameze, ariko ko bitazababuza kugenda.

Avuga ko utabishoboye azagabanya ingendo yakoraga, abakora ubucuruzi na bo bakaba bazunguka make, ariko ubuzima bugakomeza.

Uwo twise Mukansaga Fatuma wavaga mu Mujyi wa Kigali rwagati yerekeza i Kimironko, na we yabwiye Kigali Today ko nta gitangaza kidasanzwe abona mu kwiyongera kw’ikiguzi cy’urugendo, kuko n’ibindi bicuruzwa ngo bihora bizamurirwa ibiciro buri gihe.

Mukansaga agira ati "Izi mpinduka tugomba kuzakira, tukanabimenyera! None se ibiciro by’umuceri, ibirayi,...ntibizamuka? Ariko turahaha! N’ibi rero tuzabimenyera."

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bakomeje kugaragariza abagenzi impamvu ikiguzi cy’urugendo cyiyongereye, ko byatewe n’ivanwaho rya nkunganire yahabwaga abantu bose mu ngendo (n’abishoboye barimo).

Iyi nkunganire ikaba yarasubijwe mu zindi gahunda zunganira abaturage b’ubushobozi buke mu by’ubukungu nka VUP, guteza imbere imirire myiza, ubuvuzi n’izindi, kugira ngo na bo bashobore kwiyishyurira byinshi birimo n’ingendo.

Gusa hari abaturage n’imiryango ya Sosiyete Sivile irimo uwa CLADHO, bavuga ko batakiriye neza impinduka mu biciro by’ingendo byiyongereyeho hafi 1/3 cy’itike y’urugendo mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’uyu muryango CLADHO uharanira uburenganzira bwa muntu, Evariste Murwanashyaka, yavuze ko abaturage bagomba kugabanyirizwa icyo giciro, bitaba ibyo bagakomeza gusobanurirwa bakabyumva.

Murwanashyaka ati "Ibi biciro ntabwo byitaye ku bushobozi bw’umuturage, ntabwo umuturage yagishijwe inama, ntabwo byatunyuze, twongereweho menshi, byari kuba byiza iyo bigenda bizamurwa gake gake."

Murwanashyaka yasubizaga Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali, Emmanuel Asaba Katabarwa, hamwe n’Umuyobozi muri RURA w’Ishami rishinzwe gushyiraho ibiciro no kubigenzura, Norbert Kamana.

Mbere y’uko Guverinoma y’u Rwanda izana bisi 200 mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, abagenzi bari bamaze imyaka binubira guhera ku byapa no muri za gare babuze imodoka, hakabaho no gusubika ingendo, bamwe bakarara muri gare cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Guverimoma ikavuga ko bisi zisaga gato 200 zatwaraga abagenzi icyo gihe zari nke cyane kandi zitangiye kwangirika, ariko ubu umubare wageze kuri 500 kandi kugenda byatangiye koroha.

Guverimoma ikavuga ko kugira ngo izi bisi zose zikomeze gukora neza, zikeneye mu buryo buhoraho ibikoresho bisimbuzwa ibyangiritse, mazutu yo kuzitwara no guhemba abashoferi n’abashinzwe kuzitaho.

Enjeniyeri Asaba Katabarwa agira ati "Serivisi ihenze ni idahari", mu rwego rwo kumvikanisha ko kutabona imodoka ari byo bihenze kurusha kuzibona n’ubwo ikiguzi cy’urugendo cyaba kizamuwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko n’ubwo icyo giciro cy’urugendo cyiyongereye, ibibazo abagenzi bari bafite byo gutinda ku byapa no muri gare bigomba gukemuka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, wahaye ikiganiro RBA yazindukiye muri gare ya Kabuga, yagize ati "Gutegereza imodoka mu bihe byo kuva cyangwa kujya mu kazi(peak hours) ntibigomba kurenza iminota 10, mu yandi masaha nabwo ntibigomba kurenga iminota 30."

Hari icyizere ko igihe abagenzi bamaraga ku mirongo bategereje imodoka kizagabanuka
Hari icyizere ko igihe abagenzi bamaraga ku mirongo bategereje imodoka kizagabanuka

Ikindi kibazo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bahagurukiye ni ikijyanye no kurenza umubare cyangwa gutendeka abagenzi bakagenda babyigana muri bisi nini(zitwa Yutong), abazitwara bagasabwa ubu kutarenza abantu 70.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ibiciro by’ingendo biheruka gutangira kugenderwaho ku itariki 16 Werurwe 2024, ari ibyabazwe mu mwaka wa 2020 ariko ntibyahita bikurikizwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Abagenzi bo bakomeje kwishyura ibiciro byabazwe muri 2018 ariko ikinyuranyo cyishyurwa na Leta mu buryo bwa nkunganire, mu rwego rwo kubarinda kuremererwa nyuma yo guhutazwa n’ingaruka Covid-19 yagize ku bukungu bw’Igihugu.

Norbert Kamana wo muri RURA avuga ko muri 2020 inzego zitandukanye zarimo imiryango ya Sosiyete Sivile nka ADECOR irengera umuguzi, bose bafatanyije gusubiramo ibiciro birimo gukurikizwa ubu.

Kanda HANO urebe ibiciro bishya by’ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kuzamuka kw’ibiciro by’ingendo ntakibazo kuko ibintu byinshi byarahenze , ahubwo ikibazo nuko usanga umuntu ukora urugendo rw’umunota umwe yishyura kimwe n’uwakoze urugendo rw’isaha yose.
URUGERO: Musanze -cyanika ni 775 Frws, ariko uwo muhanda ntahandi hantu haba arrete, uwaviramo karwasa yishyura kimwe nuragarukira cyanika kumupaka . Icyo kintu kizakosorwe rose.

Murakoze

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Arko kucyi abanyarwanda tutavugisha ukuri uko ibintu bimeze tukavugira mumatamatama none nimba nkunganire ya 35 ivuyeho mwabaze musanga buhura nuko ibiciro byahise bizamurwa nonese nimba nayo ivuyeho niko guhita bazamura niyo nkunganire ivanweho Reba Rubavu 4800 ukube nabantu 75 Ritico itwara urasanga trip imwe ari hafi 3500000 kujyenda gusa iyo nyungu ibaho@

Jean Aime yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Arko kucyi abanyarwanda tutavugisha ukuri uko ibintu bimeze tukavugira mumatamatama none nimba nkunganire ya 35 ivuyeho mwabaze musanga buhura nuko ibiciro byahise bizamurwa nonese nimba nayo ivuyeho niko guhita bazamura niyo nkunganire ivanweho Reba Rubavu 4800 ukube nabantu 75 Ritico itwara urasanga trip imwe ari hafi 3500000 kujyenda gusa iyo nyungu ibaho@

Jean Aime yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ibiciro byingendo hiryanohino mugihugu barazamutse cyane ariko nkabanyarwanda tugimbakubimenyera nkuko ibiciro byisukari bizamuka abafite ubushobazi bakayihaha ninako igihe biringobwa ninako nkabanyarwanda tugomba gukora ingendo ziringobwa doreko wasangaga harabantu bakoraga ingendo zitari ngobwa

Uwujujurukundo yanditse ku itariki ya: 24-03-2024  →  Musubize

Ibiciro byingendo hiryanohino mugihugu barazamutse cyane ariko nkabanyarwanda tugimbakubimenyera nkuko ibiciro byisukari bizamuka abafite ubushobazi bakayihaha ninako igihe biringobwa ninako nkabanyarwanda tugomba gukora ingendo ziringobwa doreko wasangaga harabantu bakoraga ingendo zitari ngobwa

Uwujujurukundo yanditse ku itariki ya: 24-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka