Impamvu mu Rwanda hakiri impunzi z’Abarundi zitarafata icyemezo cyo gutaha

Nubwo hari Abarundi bari barahungiye mu Rwanda muri 2015 na nyuma yaho gato, bagenda bataha, ariko kandi hari n’abavuga ko igihe cyo gutaha kitaragera.

Zimwe mu mpamvu Abarundi barenga ibihumbi 40 basigaye mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, bashingiraho bavuga ko kuri bo igihe cyo gutaha kitaragera, ni uko ibyo bahunze bitararangira mu gihugu cyabo cy’amavuko, ari na ho bahera bavuga ko bazataha umunsi bumvise neza ko byarangiye.

Bamwe biyemeje gutaha, ariko abandi benshi baracyari mu nkambi
Bamwe biyemeje gutaha, ariko abandi benshi baracyari mu nkambi

Ubwo haburizwagamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, mu mwaka wa 2015, muri icyo gihugu havutse imvururu zateje umutekano mucye imbere mu gihugu, ku buryo byaviriyemo abatari bake kuhaburira ubuzima, abandi babarirwa mu bihumbi bahunga Igihugu barimo abagera ku 61,328 bakiriwe mu nkambi ya Mahama.

Aba barenga ibihumbi 60 bakiriwe bagiye biyongeraho abandi bagiye bahunga mu myaka yagiye ikurikira nubwo hari abandi benshi bagiye bataha, kuko kugeza ubu hamze gutaha ku bushake ibyiciro 85, birimo abarenga ibihumbi 30, batangiye gutaha muri 2019, mu gihe icyiciro giheruka cyatashye tariki 21 Gashyantare 2024, kigezwe n’abagera kuri 95.

Mu gushaka kumenya impamvu ituma hari abataha bavuga ko bamaze kumva ko mu gihugu cyabo cy’amavuko ibintu bimeze, ariko hakaba n’abandi bavuga ko icyo gihe kitaragera, Kigali Today yegereye abari mu nkambi ya Mahama, bayitangariza igituma batarifuza gutaha.

Sylvanie Muhawenima yageze mu nkambi ya Mahama muri 2015 avuye i Bujumbura, avuga iwabo bari batangiye gukorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kandi bishingiye ku bwoko, ku buryo bicwaga, abandi bagakubitwa mu buryo bukomeye, akaba atumva uko hari abafata umwanzuro wo gutaha.

Ati “Uzi icyo yahunze ntataha, kuko iriya ntambara y’i Burundi irateguye neza, jye na we dushobora kugenda, bakanyica wowe ugasigara, tuzi neza n’abatashye bishwe bavuye ngaha (hano), Niyonzima wo mubugabira yarishwe, na wawundi wacuruzaga amakara witwaga Kambayingwe yarishwe, biswe bavuye ngaha, rero twebwe agahinda dufise (dufite), ntitwumva kugeza ubu ukuntu umurundi atashye.”

Ibyo Muhawenimana avuga abihurizaho n’ubahagarariye mu nkambi ya Mahama, Pastor Jean Bosco Kwibishatse na we wahunze muri 2015, uvuga ko nubwo gutaha ari ubushake bw’umuntu kuko buri wese yahunze ukwe, ariko asanga igihe kitaragera kuko icyo bahunze ntaho kirajya.

Mu mpunzi zikiri mu nkambi ya Mahama harimo Abarundi barenga ibihumbi 40
Mu mpunzi zikiri mu nkambi ya Mahama harimo Abarundi barenga ibihumbi 40

Ati “Igihugu cy’u Burundi kugeza ubu nta mutekano na mucye gifite, ibyo n’ibintu twagiye tugaragaragaza, haje komisiyo zitandukanye turabibereka neza, dufite abantu benshi bagiye bava hano bahungutse batswe ubuzima, ni benshi, inzego zimwe n’izindi barabizi, rero nakubwira ngo ntiharagera, kuko mu gihugu nta mahoro arimo.”

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama Andre Vuganeza, avuga ko umuntu wese wifuje gutaha bamureka agataha.

Ati “Ubusanzwe tugira ibiro bya HCR hano, byakira umutu wese ushaka gutaha, iyo bakwakiriye barakwandika n’umuryango wawe, hakazakurikiraho kuguha itariki yo gutaha.”

Ku mpunzi za Abarundi zitarataha zisanga umunsi Leta y’u Burundi izemera igashyira mu bikorwa ibyo basaba ko byakubahirizwa, nta cyatuma bakomeza kuba impunzi, kubera ko nta wifuza gusazira no kurerera mu buhunzi kandi afite Igihugu cy’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka