Iburasirazuba: Umuganda rusange wibanze ku gutunganya imihanda yangiritse

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2024, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutuganya imihanda yangiritse kubera imvura imaze igihe igwa, abaturage bashishikarizwa kugira isuku n’isukura ndetse no kwitegura amarushanwa ku isuku ariko by’umwihariko basabwa gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize, bawurinda abamamyi ndetse no kwitegura igihembwe cy’ihinga 2024 B.

Abaturage ba Bugesera basabwe kwitegura amarushanwa y'isuku
Abaturage ba Bugesera basabwe kwitegura amarushanwa y’isuku

Mu Karere ka Bugesera, ku rwego rw’Akarere umuganda wabereye mu Kagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru, aho abaturage bifatanyije n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, ahasibuwe imihanda y’imigenderano ihuza Utugari n’Imidugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kugira Isuku n’isukura hose, kwivana mu bukene no kurengera ibidukikije bongera amashyamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yibukije abaturage kurushaho kwimakaza Isuku ndetse anabibutsa kwitegura neza amarushanwa ku isuku n’isukura.

Imvura iherutse kugwa yangije cyane imihanda
Imvura iherutse kugwa yangije cyane imihanda

Akarere ka Kayonza, umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Munganyinka Hope, ari kumwe na Depite Alphonsine Mukamana, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Rurambi mu gusana umuhanda Kabeza-Amashinge wangijwe n’imvura nyinshi.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo, kugira isuku hose no kurwanya ubukene, abaturage basobanuriwe kandi imikoreshereze ya Sisiteme Imibereho (*𝟏𝟗𝟓#).

Abaturage kandi basabwe kubungabunga ibiti byatewe no kurushaho kubyitaho, kwita ku musaruro no gutegura igihembwe cy’ihinga 2024 B.

Abaturage ba Bahrain bishimiye gukorera umuganda mu Rwanda
Abaturage ba Bahrain bishimiye gukorera umuganda mu Rwanda

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2024, mu Karere ka Kirehe, wakorewe mu midugudu yose hakurikijwe ibikorwa byateganijwe ariko ku rwego rw’Akarere ukorerwa mu Mudugudu wa Gitoma mu Kagari ka Mushongi, Umurenge wa Mpanga ahakozwe umuhanda wangirijwe n’imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage kwita ku mashyamba no ku mihindagurikire y’ikirere anabasaba kugira uruhare mu kwivana mu bukene bakagira umuco wo kwigira no kubitoza abagize umuryango.

Yabibukije gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri no gufata neza umusaruro w’imyaka wabonetse mu gihembwe cy’ihinga gishize.

I Ngoma bakoze isuku ku nyubako zitangirwamo serivisi
I Ngoma bakoze isuku ku nyubako zitangirwamo serivisi

Abaturage basabwe kandi gukora cyane no kwiteza imbere, Kujyana abana ku ishuri, kwitabira gufata indangamuntu, kugira umuco w’isuku n’isukura aho batuye, kwirindira umutekano no kugira umuco wo kwizigamira kandi bigatozwa umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, we yifatanyije n’abaturage b’Umugudugu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba,Umurenge wa Kibungo, mu muganda wibanze ku bikorwa by’isuku ku nyubako za Leta cyane cyane ahatangirwa serivisi, gutunganya no gusibura imihanda y’imigenderano ihuza Utugari n’Imidugudu.

Nyuma y’umuganda abaturage basabwe kwandikisha ubutaka, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwitegura neza ibihe by’imvura no kuzirika ibisenge by’inzu, gukora neza irondo bicungira umutekano no gufata indangamuntu.

Akarere ka Rwamagana bo bifatanyije n’abashyitsi baturutse mu Gihugu cya Bahrain ku mugabane wa Aziya (Asia) ndetse n’Umuryango ADEF mu muganda wibanze ku kubungabunga amashyamba no gusibura imihanda yangijwe n’imvura banasibura imiyoboro y’Amazi, wakorewe Gahengeri mu Kagari ka Rweri.

I Kayonza umuganda wibanze ku gusiba ibinogo mu mihanda
I Kayonza umuganda wibanze ku gusiba ibinogo mu mihanda

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, SP Leon Niyomwungeri, yasabye abaturage kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakora irondo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abaturage gufata neza umusaruro basaruye kugira ngo uzabagirire akamaro birinda kuwusesagura, kwirinda abamamyi babagurira kuri macye no gufata neza amashyamba kuko ari ngirakamaro, banasabwa kandi guharanira kwigira bishakamo ibisubizo biyubakira ubushobozi batarindiriye akimuhana kaza imvura ihise.

Basabwe kandi kwita ku isuku kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza no gukorera abana isuku no kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga ku bafite Smartphone.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka